CHAN: Abanyarwanda bashobora kubura amatike yamazwe n’Abakongomani

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.01.2016 saa 10:06

Abanyarwanda barakangurirwa kugura amatike hakiri kare kuko ashobora kugurwa n’Abakongomani nk’uko byagaragaye mu mukino wa gicuti wahuje amavubi na Congo i Rubavu.

Ni mu mukino wa wa ¼  uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  tariki ya 30 Mutarama uyu mwaka kuri Sitade Amahoro i Remera

Muhawenimana Claude umuyobozi w’abafana mu Rwanda yatangarje ko Abanyarwanda bakwiye gutangira  kugura amatike hakiri kare kugira ngo batazasanga yarashize kandi hari uburyo bwiza bwo kuyabona hakiri kare.

Avuga ko bagiye gukora  inama kugirango barebe ko baba bashyize kuri Ambasade y’abakongomani byibura amatike agera ku bihumbi 3 cyangwa bitanu kuko nibaramuka baguriye hamwe n’abandi bashobora guhita bayamara.

Abafana-bikipe-ya-RDC-5Abafana ba Congo mu mukino wa gicuti n’Amavubi i Rubavu

Abakongomani bo bifuzaga ko nubwo amatike agura igihumbi bayashyira kuri 2000 bayagura yose iyo myanya bakayikwiramo ariko n’abanyarwanda barashaka gushyigikira ikipe yabo ni muri urwo rwego  bagiye kureba uburyo abantu bose bazareba uyu mukino.

Claude atangaza ko ntamuntu wemerewe kugura amatike irenze abiri kugira ngo birinde abayacuruza mu buryo butemewe.

Amavubi yobonye atike yo gukina ¼ nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 Gabon ku mukino wa kabiri aho ku mukino wa mbere ufungura irushanwa Amavubi yatsinze Cote d’Ivoire igitego 1-0.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye itike yo gukomeza muri ¼ nyuma yo gutsinda imikino ibiri uwa mbere yatsinze Ethiopia 3-0 yongera gutsinda Angola 4-2 mu itsinda B.

Bitegayijwe ko kuwa Gatandatu ubwo hazaba hari umuganda Sitade Amahoro izafungurwa saa Sita zuzuye kugirango abafana batagire kwinjira aho umukino uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo