CHAN 2018 : Umutoza w’Amavubi yatangaje 18 azajyana muri Tanzania

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.07.2017 saa 08:26 | Yasuwe : 172

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yatangaje abakinnyi 18 azajyana muri Tanzania ku ri uyu wa ane tariki ya 13 Nyakanaga 2017.

Aba bakinnyi bagomba guhangana na Taifa Stars ya Tanzaniya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

Nyuma y’icyumweru Amavubi ari mu mwiherero anakora imyitozo kabiri ku munsi, umutoza Antoine Hey yatoranyije abakinnyi 18 agumana barimo rutahizamu Nshuti Innocent wa APR FC uhamagawe bwa mbere na myugariro wa Bugesera FC, Rucogoza Aimable Mambo wari wasigaye ubushize bajya muri Centrafrique.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umudage Hey yatangaje ko bitewe n’imyitozo abakinnyi bakoze n’ishyaka bagaragaje afitiye icyizere abakinnyi kuzitwara neza imbere ya Tanzania.Yagize ati “Mbere na mbere twishimiye uko abakinnyi bakoze neza imyitozo kandi bafite ishyaka. Twari dufite igihe gito cyo kwitegura ariko byagenze neza. Kugeza ubu nta mvune, nta kindi kibazo, turizera kwitwara neza, tukazana intsinzi.”

Yakomeje agira ati “Mu cyumweru gitaha tuzaba dufite umukino wo kwishyura hano, biradusaba kuvana umusaruro mwiza hanze kugira ngo akazi tuzakarangirize imbere y’abafana.”

Abajijwe ku cyizere afitiye ubusatirizi bwe ko bushobora kubona ibitego muri Tanzania, Antoine Hey yavuze ko harimo ikibazo kuko batakaje rutahizamu yari yizeye Usengimana Danny wamaze kwerekeza muri Singida FC yo muri Tanzania akaba atemerewe gukina iri rushanwa.

Yagize ati: “Twatakaje Danny wasinye hanze y’igihugu akaba agiye gukina nk’uwabigize umwuga ndetse na Ally Niyonzima uri mu igeragezwa hanze (muri Zanaco FC), bose kandi bari muri gahunda zacu kimwe na Rusheshangoga Michel. Birumvikana nta kundi tugomba gukoresha abo dufite kuko iki ni igihe cy’igura n’igurisha.”

Mu gihe cy’umwiherero Amavubi yagize igihe cyo kureba amashusho y’imikino Tanzania yagiye ikina bakanayigaho mu rwego rwo kumenya aho ikomeye yateza ibibazo ndetse n’aho ifite imbaraga nke ku buryo Amavubi yahakoresha akahabyaza umusaruro.

Mu bakinnyi umutoza Hey yasize barimo umuzamu Nsabimana Jean de Dieu bita Shaolin wakiniraga Pépinière FC ariko wamaze kujya muri Bugesera FC, rutahizamu Mugisha Gilbert wakiniraga Pépinière FC werekeje muri Rayon Sports ndetse na Mpozembizi Mohamed wa Police FC na Emery Bayisenge wari umaze iminsi akorana imyitozo n’iyi kipe akaba yasigaye.

Mu mikino umunani iheruka guhuza ibi bihugu kuva mu 2009 u Rwanda rwatsinze imikino itanu rutsindwa itatu, biheruka kunganya mu mukino wa gicuti mu 2006.

Amavubi arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa kane ajya muri Tanzania, umukino ukazaba kuwa gatandatu tariki 15 Nyakanga kuri Stade ya CCM Kirumba i Mwanza. Uyu mukino uzasifurwa n’Umunya-Sudani y’Epfo, Alier Michael James.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe nyuma y’icyumweru kimwe, kuwa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi 18 bazajya muri Tanzania:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel(Police FC)

Ba myugariro: Aimable Nsabimana (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon sports), Muvandimwe Jean Marie (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo (Bugesera FC), Bishira Latif (AS Kigali) Kayumba Soter(AS Kigali), na Iradukunda Eric (AS Kigali)

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick(APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon sports), Nshuti Dominique Savio( AS Kigali), na Muhire Kevin (Rayon Sport).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Mubumbyi Barnabé (AS Kigali).

Tanga igitekerezo na Facebook

One thought on “CHAN 2018 : Umutoza w’Amavubi yatangaje 18 azajyana muri Tanzania

  • 13/07/2017 at 19:47
    Permalink

    ariko c koko apr ko ariyo ifite abakinnyi benshi nuko ariyo ifite abakinnyi bashoboye

    Reply

Tanga igitekerezo