Chan 2018 : Uko umukino u Rwanda rwasezerewemo na Libya wagenze mu mafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.01.2018 saa 06:57

Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezerewe mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018, nyuma yo gutsindwa 1-0 na Libya cyabonetse habura amasegonda 34 ngo umukino urangire.

Wari mu mukino wanyuma wo mu itsinda rya 3 wakinywe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mutarama 2018 guhera ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Djihad Bizimana ahanganye na Ahmed Mohamed Al Maghasi

Amavubi y’u Rwanda yasabwaga gusa kunganya na Libya akerekeza muri kimwe cya kane cya CHAN 2018 ikomeje kubera muri Maroc.Djabel Manishimwe utarigeze yifashishwa mu mikino ibanza yafatanyaga na Savio Nshuti gushakisha ibitego.

Umukino w’Amavubi wari wubakiye mu kugarira ubona ko intego yayo ari ukunganya kuko mu gice cya mbere cyose nta shoti rigana mu izamu ryari kuvamo igitego Amavubi yigeze atera. Libya yo yasatiraga izamu ry’Amavubi kenshi ariko ikabura amahirwe yo kwinjiza igitego.

Ally Niyonzima ashaka kwambura umupira Ahmed Bader Hasan

Mu gice cya kabiri, Antoine Hey utoza Amavubi yakuyemo Djabel yinjiza Mubumbyi Bernabe, Savio asimburwa na Amran Nshimiyimana, naho Iradukunda Eric bakunda kwita Radu asimburwa na Fitina Ombolenga.

Amavubi yakomeje gukinira inyuma azibira abakinnyi ba Libya ngo hatagira igitego binjiza nyezamu Bakame. Uko iminota yicumaga niko Libya yakomezaga kotsa igitutu Amavubi ariko igahusha ibitego harimo nicyo yakubise ku giti cy’izamu.

Manzi Thierry of Rwanda ahanganye na Abdelsalam Faraj Alaqoub

Hasigaye amasegonda 34 ngo umukino urangire, Libya yokeje igitutu ab’inyuma b’u Rwanda imenera mu rukuta rw’abakinnyi 10 bose Hey yari yateretse imbere ya Bakame itsinda igitego cya Elmutasem Abushnaf, ari nako umukino waje kurangira, Libya ihita ibona itike yo kwerekeza muri ¼.

Nyuma y’umukino Antoine Hey utoza Amavubi y’u Rwanda yabwiye abanyamakuru ati: “Turatunguwe kandi turababaye cyane. Abakinnyi banjye bakoze buri kimwe bashoboye. Nta kintu na kimwe mbashinja kuko tuvuyemo kubera amahirwe make. Gusa ni na byiza kuko iri rushanwa hari kinin

Uwatowe nk’umukinnyi w;umukino ni Elmutasem Abushnaf watsinze igitego

i ryigishije abakinnyi bacu biganjemo abakiri bato.”

Libya yazamukanye na Nigeria yari imaze gutsinda 3-1 Equatorial Guinea. Nigeria yazamutse ifite amanota 7, Libya izamuka ifite amanota 6. U Rwanda rwasezerewe rufite amanota 4, naho Equatorial Guinea isezererwa nta nota ibonye.

Mukunzi Yannick areba uko Ally Niyonzima arwanira umupira ku mutwe na Ahmed Bader Hasan

Hari ku nshuro ya 3 u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya 3. Muri 2016 ubwo u Rwanda rwariteguraga rwaviriyemo muri kimwe cya kane rutsinzwe 2-1 na DRCongo ari nayo yaje kwegukana iryo rushanwa ku nshuro ya 2 itsinze Mali 3-0 ku mukino wanyuma. Ubu rusezerewe rutarenze amatsinda.

Abakinnyi babanje mu kibuga : 

U Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame, Iradukunda Eric Radu (Ombolenga Fitina), Rutanga Eric, Faustin Usengimana, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Ally Niyonzima, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Savio Nshuti (Imran Nshiyimana) na Manishimwe Djabel (Mubumbyi Bernabe).

Libya: Muhammad Nashnoush, Sanad Maoud, Ahmed El Trbi, Motasem Sabbou, Ahmed Al Maghasi, Mohamed Aleyat, Bader Hassan Ahmed, Abdulrahman Ramadhan, khalleefah Saleh Al Taher, Saleh Taher Seid, Omar Hammad

Uko byari byifashe mu mafoto :

Yannick Mukunzi na bagenzi ntako batagize
Ally Niyonzima mu kibuga hagati na Ahmed Bader Hasan
Djihad Bizimana niwe wageragezaga kugumana umupira
Eric Iradukunda Radu wakinnye igice cya mbere, icya 2 agasimburwa na Ombolenga
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo