Chan 2018 : Sugira na Bakame baziyongera ku bazakina na Uganda i Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.08.2017 saa 13:15

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ndayishimiye Eric bita Bakame na Sugira Ernest baziyongera mu bakinnyi bazakina na Uganda mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 19 Kanama 2017.

Abo bakinnyi babiri ntabwo bari bakinnye umukino ubanza Amavubi yatsinzwemo na Uganda 3-0 i Kampala mu gushaka itike yo kuzaitabira amarushanwa Nyafurika y’abakina muri shampiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN)

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey, yatangaje ko mu mukino wo kwishyura bazaba bakina na Uganda azaba afite amahirwe yo kwitwara neza akaba yabona insinzi, kuko azaba afite kapiteni we Bakame. Hey yemeza ko uwo mukinnyi yongerera imbaraga bagenzi be kandi ariwe usanzwe ubayobora mu gihe yaba ahagaze neza hari icyo byafasha mu gusezerera Uganda.

Sugira na Bakame bitezweho byinshi kuri uyu wa gatandatu

Uyu mutoza avuga ko kuba bazaba bafite Sugira wamaze gusinyira ikipe ya APR FC nabyo ari ubundi buryo, kuko asanzwe amenyerewe mu ikipe y’igihugu bityo bikaba byakongerera imbaraga bagenzi be.

Bakame ntabwo yakinnye umukino ubanza Uganda yakinnye n’Amavubi, kuko yari yahawe amakarita y’umuhondo mukino wari wabanjirije uwo basezereyemo Tanzania.Bakame yari kumwe na bagenzi be batsindwa na Uganda nubwo atari yemerewe gukina, ariko umutoza we akaba yarabonaga ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo abatere imbaraga. Sugira we yari atarabona ikipe mu Rwanda byari bitaramuha uburenganzira bwo gukinira Amavubi muri ayo majonjora yo kwitabira CHAN.

Amavubi yabonye itike yo guhura na Uganda nyuma yo gusezerera Tanzania zinganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania.Mu mukino wo kwishyura nta kipe yarebye mu izamu ry’indi bituma Tanzania isezererwa kubwo igitego yatsindiwe iwayo.

Imikino ya CHAN ayo makipe ahatanira kuzitabira izabera muri Kenya kuva tariki ya 11 Mutarama kugera 2 Gashyantare 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo