CHAN 2018: Maroc na Sudan zamaze kubona itike ya ¼ – Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.01.2018 saa 12:12 |

Ikipe ya Maroc yakiriye Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, Total CHAN 2018 yamaze kwerekeza muri kimwe cya kane iherekejwe na Sudan ziri kumwe mu itsinda rya mbere.

Maroc yabigezeho nyuma yo gutsinda umukino wa 2 wo mu itsinda. Ni umukino yatsinze kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mutarama 2018 itsinze 3-1 Guinea. Ibitego 3 bya Maroc byose byatsinzwe na Ayoub Elkaâbi.

Mu mukino ufungura irushanwa tariki 13 Mutarama 2018, Maroc yari yatsinze Mauritania 4-0. Nanone Ayoub Elkaâbi yari yatsinzemo ibitego 2. Ayoub Elkaâbi niwe umaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze kugira 5.

Indi kipe yamaze kugera muri kimwe cya kane ni Sudan nayo iri mu itsinda rya mbere hamwe na Maroc, Mauritania, na Guinea. Mu mukino wa mbere mu itsinda, Sudan yari yatsinze 2-1 Guinea. Mu mukino wo kuri uyu wa Gatatu, Sudan yatsinze Mauritania 1-0 cyatsinzwe na Walaal Musa bituma nayo igira amanota 6.

Kugira amanota 6 kuri Maroc na Sudan byazihesheje itike cya ¼ naho Mauritania na Guinea ziba ikipe za mbere zisezerewe bidasubirwaho muri Total CHAN 2018.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018 harakomeza imikino yo mu itsinda rya kabiri. Cote d’Ivoire irakina na Zambia, Uganda ikine na Namibia.

Itsinda rya gatatu ririmo n’Amavubi y’u Rwanda rizakina kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2018. U Rwanda ruzakina na Equatorial Guinea guhera saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda. Saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda , Nigeria izabanza gukina na Libya.

U Rwanda rwari rwabashije kunganya 0-0 na Nigeria mu mukino ubanza naho Libya itsinda Equatorial Guinea 3-0.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey aheruka gutangariza abanyamakuru ko umukino bazakurikizaho bakina na Equatorial Guinea uzaba utandukanye nuwo bakinnye na Nigeria kuko wo bazakina bashaka intsinzi kugira ngo biyongerere icyizere cyo kwerekeza muri kimwe cya kane cya Total CHAN 2018.

[twitter_buttons]
Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App