Chan 2018 : Libya isezereye u Rwanda mu masegonda ya nyuma y’umukino-Video

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.01.2018 saa 00:44

Ikipe y’igihugu Amavubi ihuye n’uruva gusenya mur irushanwa rya Chan 2018 riri kubera muri Maroc aho yatsinzwe na Libya  umukino wa nyuma mu matsinda mu mikino yo gushaka itike ya 1/4 cy’irangiza mu itsinda rya 3 ryari ririmu mujyi wa Tangier.

Muri uyu mukino u Rwanda rwasabwaga gusa  inota muri uyu mukino gusa ngo  muri 1/4 cy’irangiza. Byose rero birangiriye mu masegonde ya nyuma y’iminota ine y’inyongera ubwo Libya yabonaga igitego cyayo ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda.

Amavubi yinjiye mu kibuga asabwa kunganya gusa ngo yerekeze muri 1/4, gusa ntibyakunze kuko aje gutsindwa igitego habura amasegonda 40 ngo umukino urangire.

Amavubi yari yihagazeho mu minota 90 yose y’umukino, baza kongeraho iminota 4, Amavubi ntiyabasha guhirwa kuko ubwo bakinaga umunota wa nyuma w’inyongera bahise batsindwa igitego kibasezereye.

Abakinnyi babanje mu kibuga: Eric Ndayishimiye, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Soter Kayumba, Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Ally Niyonzima, Djihad Bizimana, Yanjick Mukunzi, Nshuti Dominique Savio na Djabel Manishimwe.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo