Chan 2018 : Antoine Hey yemereye abanyarwanda gutsinda Nigeria-Amajwi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.01.2018 saa 13:15

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mbere yo guhura na Nigeria mu mukino wa mbere w’itsinda C,Antoine Hey utoza Amavubi yijeje Abanyarwanda ko nta kabuza baraza gutsinda ikipe ya Nigeria kuri uyu mugoroba.

Uyu mukino uratangira ku I saa 21h30 za hano mu Rwanda, utegerejwe n’abanyarwanda benshi aho umutoza Hey muri iki kiganiro cyabaye nimugoroba, yabasabye gushyira umutima mu gitereko bagategereza ifirimbi ya nyuma.

Antoine Hey na Kpiteni Bakame mu kiganiro

Yagize ati “Nabonye buri wese mu ikipe ya Nigeria, avuga ko bagiye gutsinda u Rwanda,sinzi niba ari ukwigirira icyizere cyangwa kwiyemera gusa tuzabireba ejo. Icyo nabwira abanyarwanda,nibicare batuze banywe ka cyayi kabo cyangwa agakawa bageretse akaguru ku kandi, ubundi baze kureba uko dutsinda ikipe ya Nigeria.”

Umva ibyatangajwe na Antoine Hey byose : 

Uretse Antoine Hey wifitiye icyizere,kapiteni w’Amavubi Ndayishimiye Eric yabwiye itangazamakuru ko Amavubi yagiye muri Maroc guhatana ndetse we na bagenzi be biteguye guhangamura iki gihugu cy’igihangange mu mupira w’Afurika.

Antoine Hey n’abakinnyi b’Amavubi

Yagize ati “Turabizi ko tugiye guhura n’igihugu gifite amateka muri ruhago nyafurika mu mukino wacu wa mbere.Twiteguye neza kandi umwuka umeze neza kwitwara neza muri uyu mukino.Icyo twifuza ni ukubona amanota azadufasha gukomeza mu cyiciro gikurikira.”

Umva Bakame : 

Aba basore biteguye guhangana na Ngeria

Amavubi aracakirana na Nigeria uyu munsi saa 21h30 za hani I Kigali kuri stade ya Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier aho bazakinira imikino yose yo mu itsinda C.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo