Chan 2018 : Amavubi arabarizwa i Kampala muri Uganda

Yanditswe na Admin ku wa 11.08.2017 saa 17:36 | Yasuwe : 120

Ikipe y’Igihugu Amavubi yageze i Kampala muri Uganda aho igomba kwisobanura n’iki gihugu mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018.

Umutoza Antoine Hey n’abakinnyi 19 yatwaye, bahagurutse i Kigali saa mbili n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane n’indege ya RwandAir bagera muri Uganda mu ma saa yine.

Bafite akazi katoroshye imbere y’iki gihugu ubusanzwe gikomeye kurusha ibindi muri ruhago y’Akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika by’umwihariko gifite amateka meza ku Rwanda kuko rutarabasha kuyitsinda mu mikino itanu iheruka guhuza impande zombi.

Nyuma y’uyu mukino uzabera kuri St Mary’s Stadium, Kitende saa 4h00 zaho arizo saa cyenda z’i Kigali; umukino wo kwishyura uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’icyumweru kimwe. Ikipe izitwara neza izahita ibona itike yo kwitabira CHAN 2018 izabera kuri Kenya.

Abakinnyi umutoza Antoine Hey yajyanye muri Uganda

Ndayishimiye Eric Bakame, Nzarora Marcel, Kimenyi Yves, Nsabimana Aimable, Rucogoza Aimable, Manzi Thierry, Kayumba Soter, Bishira Latif, Niyonzima Olivier, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Imanishimwe Emmanuel, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Iradukunda Eric, Nshuti Dominique Savio, Mubumbyi Barnabé, Nshimiyimana Amran na Biramahire Abeddy.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda,Noel Mucyo, ni we wagiye ku kibuga cy’indege kwakira abasore b’Amavubi.

Amafoto :

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo