CHAN 2016: Umuyobozi wa Ferwafa azasobanura aho imyiteguro igeze mu nama ya CAF

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.10.2015 saa 07:38

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent de Gaule yitabiriye inama ihuza komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”.

Iyo nama yatangiye taliki 21 ikazasozwa taliki 28 Ukwakira 2015 igamije kurebera hamwe ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Muri iyi nama, Perezida wa FERWAFA usanzwe ari muri  komite itegura CHAN  akaba n’umuyobozi w’akana gategura imikino ya  CHAN 2016 izabera mu Rwanda azasobanura aho imyiteguro  igeze.  Avuga ko  umunsi wa tombola mu matsinda bizeye ko ibikorwa birimo kuvugurura za Sitade  n’ibindi bizaba byarangiye.

Perezida wa CAF Issa Hayatou (iburyo) ashyikiriza idarapo rya CAF Nzamwita, Perezida wa FERWAFA (iburyo) nk’ikimenyetso cy’igihugu kizakira CHAN 2016
Perezida wa CAF Issa Hayatou (iburyo) ashyikiriza idarapo rya CAF Nzamwita, Perezida wa FERWAFA (iburyo) nk’ikimenyetso cy’igihugu kizakira CHAN 2016

Ku italiki 18 Ugushyingo 2015 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gutombola  ku makipe azaba  yabonye itike. Taliki 25 Ukwakira 2015, amakipe 15 azaba yose yamaze kumenyekana hakaziyongeraho ikipe y’u Rwanda izakira iri rushanwa. Gusa ikipe ya RDC ifite iki gikombe yegukanye muri 2009 yamaze kubona itike nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Central Africa Republic  yikuriye mu irushanwa.

Imikino ya CHAN 2016   izabera mu Rwanda kuva 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2015  izabera mu  mijyi 3 irimo Umujyi wa Kigali  kuri Sitade Amahoro na Nyamirambo, i Rubavu ndetse na Huye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo