Cecafa Kagame CUP igarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.02.2019 saa 15:39

Ubuyobozi bwa CECAFA bwemeje ko u Rwanda rugiye kwakira igikombe cya CECAFA Kagame Cup ihuza amakipe yabaye aya mbere muri aka karere aho iteganyijwe kuwa 26 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’imyaka itanu iri rushanwa ridakinirwa mu Rwanda ,ryongeye kugaruka ndetse rizakinwa kuwa 26 Nyakanga 2019, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na APR FC yatwaye shampiyona y’umwaka ushize. Iriheruka ryaherukaga gukinirwa muri Tanzania umwaka ushize,aho ryegukanwe na AZAM yatsinze Simba SC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Azam niyo iheruka kwegukana Cecafa Kagame Cup 2018

CECAFA yaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2014 ubwo yatwarwaga n’ikipe ya Al Merrikh itsindiye ku mukino wa nyuma APR FC igitego 1-0.

Iri rushanwa rya CECAFA rikunze kubura igihugu kiryakira bitewe ahanini n’uko amikoro yaryo ari macye ndetse nta gihugu na kimwe kiba cyiteguye guhomba amafaranga yacyo kuko ritajya ricuruza nk’andi marushanwa akomeye. CECAFA Kagame Cup iterwa inkunga na nyakubahwa Perezida Kagame,ushora mu bihembo akayabo k’ibihumbi 60 by’amadolari.

Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 ryo rizabera muri Eritrea kuwa 17 Kanama mu gihe iry’abatarengeje imyaka 20 rizabera muri Uganda kuwa 14 Nzeri. Irushanwa rya CECAFA y’ibihugu naryo rizabera muri Uganda kuwa 02 Ukuboza uyu mwaka.

Tanga igitekerezo