CECAFA Kagame Cup 2018: Abasifuzi bamenyekanye harimo abanyarwanda babiri

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.06.2018 saa 09:16

Abanyrwanda babiri ni bo bazagaragara basifura imikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe bya shampiyona iwabo mu karere ka Africa y’iburasirazuba no hagati (CECAFA) iteganyijwe kuva kuwa 26 Kamena kugera kuwa 05 Nyakanga, I Dar es Salam muri Tanzania.

CECAFA Kagame cup y’uyu mwaka izabera Dar Es Salam

Ni imikino isanzwe iterwa inkunga na perezida w’igihugu cy’ u Rwanda, Paul Kagame. Ni yo mpamvu iri rushanwa ryitwa CECAFA Kagame Cup. Imyiteguro yayo irarimbanyije ku buryo no Kuwagatandatu ushize, inteko y’abasifuzi yaje kuba ishyira hanze urutonde rw’abasifuzi bazakoreshwa muri iyi mikino.

Uretse no ku rwego mpuzamahanga, Hakizimana Louis (wagataru uvuye iburyo) asifura imikino iremereye aha mu Rwanda

Muri abo basifuzi, harimo abanyarwanda babiri: Louis Hakizimana uri mu basifuzi bo hagati hamwe na mugenzi we Thogene Ndagijimana we uzaba usifura ku ruhande (linesmen).

Muri rusange abasifuzi bo hagati batoranyijwe ni: Sadam Hussein (Djibouti)- Thierry Nkurunziza (Burundi)- Peter Waweru (Kenya)- Louis Hakizimana (Rwanda)- Omar Abdoulkadir (Somalia)- Ring Malong (South Sudan)- Sali Mashud (Uganda)-Emmanuel Mwandembwa (Tanzania)-  Ali Mufaume (Zanzibar).

Abo ku ruhande ni: Willy Habimana (Burundi)- Saleh Abdi Mohamed (Djibouti)- Glibert Cheluiot (Kenya)- Theogene Ndagijimana (Rwanda)- Hamza Hadji Abdi (Somalia)- Gassim Madir Dehya (South Sudan)- Salim Mkono (Tanzania)- Dick Okello (Uganda)- Antony Kidia (Kenya).

Ni irushanwa rizitabirwa n’amakipe akomeye muri aka karere nka: KCCA (Uganda), GorMahia (Kenya), Rayon Sports (Rwanda), Simba SC (Tanzania), AZAM FC (Tanzania), St George (Ethiopia), El Hilal  (Sudan ), AS Djibouti Telecom (Djibouti) na LLBS4A(Burundi).

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo