Cecafa: APR na Police zitangiye zitsinda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.08.2014 saa 21:55

Imikino y’igikombe cya Cecafa cy’amakipe yakomeje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Kanama 2014 aho amakipe yandi abiri ahagarariye u Rwanda APR na Police FC yatangiye atsinda.

Ikipe ya APR FCyaitsinze igitego 1-0 Atletico y’i Burundi aho umukinnyi umaze igihe muri APR FC Nshutinamagara Ismael yahesheje intsinzi ikipe ye ku munota wa 90 umukino atsinda  igitego cy’ umutwe kuri coup france yatewe neza na Sibomana Patrick. Muri uyu mukino Rutanga Eric niwe wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa (Home du match).

cecafa14apr

                                                               Nshutinamagara Ismael kodo watsindiye APR igitego

Mashami Vincent umutoza wungirije wa APR avuga ko umukino utangira amarushanwa ukunda kubagora ni na yo mpamvu ikipe ya Atletico yabagoye bakayitsinda ku munota wa nyuma.Yagize ati “mu by’ukuri uyu mukino watugoye kuko iminota 90 yarigiye kurangira nta gitego turabona, ariko tubashije kuwutsinda ni na yo mpamvu bigiye kutwongerera imbaraga zo gukomeza kwitwara neza muri iri rushanwa”.

Mashami avuga ko ikipe ya Atletico ari nziza kuko bigaragara ko yifashisha abakinnyi baziranye.Akomeza avuga ko kuba babashije gutsinda umukino wa mbere bibaha icyizere cyo kuzitwara neza muri iri rushanwa.

Kaze Cedric umutoza wa Atletico avuga ko kuba batsinzwe uyu mukino byaturutse kuri ba myugariro kuko bagize uburangare mu minota ya nyuma.

cecafa14police
                                                                  Kipson watsindiye Police FC igitego

Kaze yagize ati “uyu mukino tumaze icyumweru kimwe gusa tuwiteguye twari tuzi neza ko ikipe tuzahura nayo ko ikomeye ni na yo mpamvu nari nagerageje kubwira ba myugariro bacu kudakora ikosa na rimwe imbere y’izamu, ariko ntibyakunze kuko mu minota ya nyuma abakinnyi bakoze ikosa rimwe gusa bituma dutsindwa igitego”.


Kaze avuga ko kuba batsinzwe umukino wa mbere batacika intege kuko bagifite indi mikino ibategereje kandi bagomba kwitwara neza ni na yo mpamvu babanje gukosora amakosa bakoze kuri uyu mukino batsinzwe.

Indi mikino yabanje kwisaha ya sa saba umukino wahuzaga Vital’O yanyagiye ibitego 5-1 cya Banadir.Undi mukino watangiye kw’isaha ya sa cyenda,ikipe ya Police FC yatsinze igitego 1-0 bwa El Mereikh. Igitego cya Police FC cyinjijwe na Atuheire Kipson.

Gahunda yo ku cyumweru

Itsinda B

Telecom vs. KCCA 1pm

Itsinda A

KMKM vs Azam 3pm

Adama City vs Rayon 5pm

Uko imikino yagenze kuwa gatandatu

Vital ‘O 5-1 Banadir

Police FC 1-0 El Merreikh

APR 1-0 Atletico

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo