Cecafa : APR FC irakina umukino wa nyuma mu matsinda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.07.2015 saa 09:55 |

Ikipe ya APR FC irakina umukino wayo wa nyuma mu mtasinda muri CECAFA Kagame Cup kuri uyu wa kane i Saa kumi za hano i Kigali ikaza guhura na LLB yo mu Burundi, kuri Uwanja wa Taifa.

Uyu mukino urakurikira uwa mbere uza guhuza Al Ahly Shendy na FCHeegan.Ikipe yaAPR FC Yamaze kubona itike ya 1/4 kirangiza,inizeye kurangiza ku mwanya wa 1.
Iyi mikino aho ikomereye hamwe ni uko amakipe yose atatau asigaye agifite amahirwe yo kugera muri 1/4 bitewe nuko araza kwitwara hagati yayo.
aprimyitozo
Ikipe ya APR mu myitozo (ifoto/Ububiko)
Ku bireba Abanyarwanda, Djihad Bizimana na Albert Ngabo ntibaza kujya mu bakinnyi cumu n’umunani kubera amakarita abiri y’umuhondo babonye mu mikino ibanza. Bisobanura ko abandi bose baza kujyamo.
Abatoza ba APR FC bavuga ko haraza kubaho impinduka nyinshi, abakinnyi batabonye umwanya wo gukina mu mikino ibanza,bakaza kubona uwo mwanya.
Umunyamakuru yaganiriye na Eric Rutanga uza gukina umukino wa mbere we na Yannick Mukunzi uzwi n’abanyamakuru benshi muri Tanzania.
Umva icyo batangaje :
Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App