Cecafa 2015 : Amavubi yongeye gutombora Kenya muri ¼

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.11.2015 saa 22:37

Imikino ya nyuma yo mu matsinda A na B ya Cecafa y’ibihugu iri kubera muri Ethiopia yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015, isize ikipe y’igihugu y’u Rwanda izakina na Kenya mu mukino wa 1/4.

Mu mikino ibiri yabaye uyu munsi  mu itsinda rya kabiri Uganda Cranes yatsinze Burundi igitego 1-0 cya Francis Kalanda mu gice cya kabiri. Ejo hashize kuwa Gatanu Zanzibar yatunguye Kenya iyinyagira ibitego 3-0.

artonamavkenya

Ibi byatumye ikipe y’igihugu ya Uganda isoza imikino yo muri iri tsinda iri ku mwanya mbere n’amanota 6, Kenya ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 inganya n’u Burundi, ariko Kenya yatsinze ibitego byinshi (4) mu gihe u Burndi bwatsinze 2, gusa boze nta gitego bazigamye.

artonamavkenya1

Kenya ije imbere y’Uburundi kuko yinjije ibitego byinshi

Mu itsinda rya mbere ririmo u Rwanda, kuri uyu munsi habaye umukino umwe wahuzaga Ethiopia yakiriye irushanwa hamwe na Tanzania, umukino urangiye amakie yombi anganyije igitego 1-1.

Simon Msuva yatsindiye Tanzania ku munota wa 54 mu gihe iki gitego kishyuwe mu minota y’inyongera cyitsinzwe na Said Mohamed.

Kuri uyu wa Gatanu, Amavubi y’u Rwanda yari yatsinze Somalia ibitego 3-0 bya Yussuf, Jacques na Hegman byafasha u Rwanda kugera ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda.

Nyuma y’imikino yo mu itsinda rya mbere, Tanzania isoje iri ku isonga n’amanota 7, u Rwanda rufite amanota 6 ku mwanya wa kabiri mu gihe Ethiopia ifite 4, Somalia ikagira ubusa n’umwenda w’ibitego 9.

artonamavkenya2

U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 mu itsinda A ruzahura na Kenya ya 2 mu itsinda B

Muri ¼, Amavubi azahura na Harambee Stars ya Kenya, mu mukino uzaba kuwa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2015 mu murwa mukuru Addis Abeba.

Mu 2013, ubwo iri rushanwa ryaherukaga kuba muri Kenya, ikaryegukana, yari yasezereye u Rwanda muri 1/4 irutsinze ibitego 2-0.

Kuri icyi Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2015, ni ikiruhuko ku makipe yose mu gihe yitegura gukina imikino ya ¼ guhera kuwa Mbere.

Gahunda ya ¼:

Umunsi wa Cumi (Tariki ya 30/11/2015): Hazatangira 1/4

  • Ikipe ya mbere mu itsinda rya 2, izahura n’ikipe ya 2 mu itsinda rya 3 (Addis Abeba)
  • Ikipe ya Mbere mu itsinda rya 1, izahura n’ikipe yazamutse ari i ya 2 muzatsinzwe neza. (Winner Group A vs Best 2nd Looser). (Addis Abeba)

Umunsi wa 11 (Tariki ya 01/12/2015)

  • Ikipe ya mbere mu itsinda rya 3, ihura n’ikipe ya mbere muzatsinzwe neza
  • Ikipe ya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’ikipe ya 2 mu itsinda rya 2

artonamavkenya3

Gahunda ya 1/4 cya Cecafa 2015

Uko Tombola ya 1/4 igenze:

Kuwa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2015:

  • Uganda vs Malawi
  • Tanzania vs Ethiopia

Kuwa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2015:

  • South Sudan vs Sudan
  • Rwanda vs Kenya
 
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo