Cecafa 2015 : Amavubi ari mu itsinda rimwe na Ethiopie zizafungurana irushanwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.11.2015 saa 00:01

Imikino ihuza amakipe y’ibihugu mu mupira w’amaguru mu karere Africa y’iburasirazuba no hagati CECAFA Senior Challenge Cup azabera muri Ethiopa uyu mwaka, u Rwanda ruzatangira ruzafungura amarushanwa rukina na Ethiopia izakira iyi mikino.

Muri tombola yabaye kuri uyu wa gatatu mu gihugu cya Kenya, u Rwanda ruherereye mu itsinda rya mbere  hamwe na Ethiopia izakira aya marushanwa, Kilimandjaro Stars ya Tanzania na Somalia.

rdaethiopie15

U Rwanda ruzakinira imikino yarwo y’amatsinda mu murwa mukuru Addis Abeba. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azahita abona itike yo kwerekeza muri 1/4 cy’irangiza, mu gihe amakipe abiri azaba yagize amanota menshi akaza ku mwanya wa gatatu azabona tike ya 1/4 cy’irangiza.

Dore uko amakipe yashyizwe mu matsinda :

Itsinda A: Ethiopia, Rwanda, Tanzania na Somalia

Itsinda B: Uganda, Burundi, Zanzibar na Kenya

Itsinda C: Soudan, South Sudan, Malawi na Djibouti.

Iyi mikino iteganyijwe hagati ya tariki 21 Ugushyingo 2015, kugeza tariki ya 05 Ukuboza 2015.Igihugu cya Eritrea ntikizakina aya marushanwa, kubera ibibazo bya Politiki biri hagati y’iki gihugu na Ethiopia izakira aya marushanwa. Aya marushanwa azabera mu mijyi 3, ariyo Addis Abeba umurwa mukuru, Bahir Dar na Hawassa,

Gahunda y’imikino yose:

Umunsi wa mbere (Tariki ya 21/11/2015):

  • Burundi vs Zanzibar (Addis Abeba)
  • Ethiopia vs Rwanda (Addid Abeba)

Umunsi wa kabiri (Tariki ya 22/11/2015:)

  • Somalia vs Tanzania (Addis Abeba)
  • Kenya vs Uganda (Addis Abeba)

Umunsi wa gatatu (Tariki ya 23/11/2015)

  • S.Sudan vs Djibouti (Bahir Dar)
  • Sudan vs Malawi (Bahir Dar)

Umunsi wa kane (Tariki ya 24/11/2015)

  • Zanzibar vs Uganda (Hawassa)
  • Rwanda vs Tanzania (Hawassa)

Umunsi wa Gatanu (Tariki ya 25/11/2015)

  • Kenya vs Burundi (Hawassa)
  • Somalia vs Ethiopia (Hawassa)
  • Malawi vs Djibouti (Bahir Dar)
  • S.Sudan vs Sudan (Bahir Dar)

Umunsi wa Gatandatu (Tariki ya 26/11/2015)

  • Ikiruhuko ku makipe yose.

Umunsi wa Karindwi (Tariki ya 27/11/2015)

  • Rwanda vs Somalia (Hawassa)
  • Zanzibar vs Kenya (Hawassa)
  • S.Sudan vs Malawi (Bahir Dar)
  • Djibouti vs Sudan (Bahir Dar)

Umunsi wa munani (Tariki ya 28/11/2015)

  • Uganda vs Burundi (Hawassa)
  • Tanzania vs Ethiopia (Hawassa)

Umunsi wa Cyenda (Tariki ya 29/11/2015)

  • Ikiruhuko ku makipe yose

Umunsi wa Cumi (Tariki ya 30/11/2015): Hazatangira 1/4

  • Ikipe ya mbere mu itsinda rya 2, izahura n’ikipe ya 2 mu itsinda rya 3 (Addis Abeba)
  • Ikipe ya Mbere mu itsinda rya 1, izahura n’ikipe yazamutse ari i ya 2 muzatsinzwe neza. (Winner Group A vs Best 2nd Looser). (Addis Abeba)

Umunsi wa 11 (Tariki ya 01/12/2015)

  • Ikipe ya mbere mu itsinda rya 3, ihura n’ikipe ya mbere muzatsinzwe neza
  • Ikipe ya kabiri mu itsinda rya mbere izahura n’ikipe ya 2 mu itsinda rya 2

Umunsi wa 12 (Tariki ya 02/12/2015):

  • Ikiruhuko ku makipe azaba yakomeje

Umunsi wa 13 (Tariki ya 03/12/2015): Hatangire 1/2

  • Hazahura amakipe azaba yatsinze ku munsi wa 10, Tariki ya 30/11/2015, mu mukino wa 1/2 ubanza.
  • Undi mukino uzahuza amakipe azaba yatsinze ku munsi wa 11.Tariki ya 01/12/2015.
  • Umunsi wa 14 (Tariki ya 04/12/2015):
  • Ikiruhuko

Umunsi wa 15 (Tariki ya 05/12/2015):

  • Umukino wo guhatanira umwanya wa 3
  • Umukino wa nyuma

Umwaka ushize nta rushanwa rya CECAFA ry’ibihugu ryabayeho, mu gihe mu mwaka wa 2013, irushanwa nk’iri ryabereye mu gihugu cya Kenya ritwarwa na Kenya itsinze Sudan ku mukino wa nyuma. Muri iri rushanwa rya 2013, u Rwanda rwaviriyemo muri 1/4 kirangiza rutsinzwe na Kenya.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo