Cecafa 2014 : Uko amakipe y’u Rwanda yatomboye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.07.2014 saa 23:25

Kuri uyu wa gatanu, ku cyicaro gikuru cya Ferwafa habereye umuhango wahuje Ferwafa  na Cecafa mu gikorwa cya tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa Cecafa Kagame Cup rizabera mu Rwanda kuva tariki 08 kugeza taliki ya -24/-8/2014.

Amakipe azahagarira u Rwanda Rayon Sports na APR  yabonye yatomboye ku buryo bukurikira : Rayon Sports iri mw’itsinda A ikaba iri kumwe na Yanga (Tanzania), Coffee (Ethiopia), Atlbara (South Sudan) na KMKM yo muri Zanzibar.

APR iri mw’itsinda B aho ikaba iri kumwe na KCC (Uganda), Flambeau de l’Est (Burundi), Gor Mahia (Kenya)  na Telecom (Djibouti).

Itsinda C rizaba ririmo amakipe ane ariyo Vital’O (Burundi) ifite iki gikombe, El Merreikh (Sunda), Police (Rwanda) na Benadir yo muri Somalia.

cecafa14

Umuyobozi wa Cecafa Nicolas Musonye n’abyobozi ba Ferwafa (Photo Ferwafa)

Amakipe atatu azava  mw’itsinda A na B n’andi abiri kuva mw’Itsinda B niyo azarekeza mu cyiciro cya kimwe cya kane (1/4).

Amakipe azatangira kugera mu Rwanda tariki 06/08/2014 bikaba bitehanijwe ko kuva tariki ya 5-6/08/2014 hazabaho gupima abasifuzi bazifashishwa muri iri rushanwa.

Iri rushanwa rya Cecafa rikaba kuva mu mwaka  wa 2000 riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame aho buri mwaka atanga ibihumbi 60 by’amadorali byo guhemba amakipe atatu ya mbere.

Agashya nuko Imikino yose 34 izakinirwa kuri sitade ya Kigali n’Amahoro izerekanwa  Supersport

Amatsinda:

Itsinda A: Rayon Sport (Rwanda), Yanga (Tanzania), Coffee (Ethiopia), Atlbara (South Sudan) and KMKM (Zanzibar).

Itsinda B: APR (Rwanda), KCC (Uganda), Flambeau de l’est (Burundi), Gor Mahia (Kenya) and Telecom (Djibouti)

Itsinda C: Vital’O (Burundi), El Merreikh (Sudan), Police (Rwanda) and Benadir (Somalia)

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo