Cecafa 1/2 : Azam na Gor Mahia kuri finale ya Cecafa Kagame Cup

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.07.2015 saa 19:00

Ikipe ya Azam yo mu gihugu cya yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Cecafa Kagame Cup, aho izahura na Gor Mahia yo muri Kenya kuri iki cyumweru.

Azam Fc ikinamo myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Jean Baptiste Mugiraneza yatsinze KCCA igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wa kimwe cya kabiri wabaye kuri uyu wa gatanu I Dar es Salaam muri Tanzania.

Igitego cya Azam Fc cyatsinzwe na Farid Mussa ku munota wa 75 w’umukino utari woroshye, wanitabiriwe n’abafana benshi.

Mu mukino ubanza, Gor Mahia ikinamo abanyarwanda babiri, rutahizamu Kagere Medie na defensare Abouba Sibomana yatsinze Khartoum National yo muri Sudan ibitego 3-1 mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri nawo wakinywe kuri uyu wa gatanu.

kageregormahia

Ibitego bya Gor Mahia byatsinzwe na Innocent Wafula, Michael Olunga na Medie Kagere hanyuma kapiteni wa Khartoum National Amin Ibrahim Elmani niwe wabatsindiye igitego rukumbi babonye.

Gor Mahia yageze ku mukino wa nyuma wa Cecafa Kagame Cup, yaherukaga kugeraho mu mwaka wa 1985.

Azam Fc na Gor Mahia bazahura mu mukino wa nyuma ku cyumweru mu gihe Khartoum National izahura na KCCA mu mukino w’umwanya wa Gatatu.

Amakipe azatsinda azahabwa ishimwe rivuye k ;umukuru w’igihugu cy’urwanda Nyakubahwa Paul Kagame ringana na $30,000 kuri ikipe ya mbere, $20,000 ku ikipe ya kabiri na $10,000 ku ikipe ya gatatu.

Ibyatangajwe :

Mackenzie, Abouba na Kagere

Mugiraneza Jean Batiste Migi

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo