Cassa Mbungo yatangiye atsindwa umukino we wa mbere muri AFC Leopalds

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.02.2019 saa 14:36

Umunyarwanda Cassa Mbungo André yatakaje umukino we wa mbere nk’umutoza mushya wa AFC Leopards bari bakiriyemo Mount Kenya United yabatsindiye kuri Kenyatta Stadium kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe yatangiye gutoza ejo hashize,yari yugarijwe n’imvune zirimo iz’abakinnyi nka: Victor Majid, Marvin Nabwire, Said Tsuma na Ezekiel Seda. Kuri uyu mukino, Cassa Mbungo yari yazanye impinduka, aho kuri iyi nshuro Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ yabanje mu izamu.

Peter Amani yatsinze igitego cya mbere cyabonetse muri uyu mukino ku ruhande rwa Mount kenya United ku munota wa 16 atsindishije umutwe mu gihe Bakame yakuyemo umupira ukomeye mbere y’uko AFC Leopards bishyurirwa na Salim Abdalla ku munota wa 33.

Bakame yongeye kurokora ikipe ubwo yasigaranaga na Wanyonyi ku munota wa 66. Habura iminota 18 gusa ngo umukino urangire, Mount Kenya United batsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe n’uyu rutahizamu Wanyonti mu ghe kandi nanone AFC Leopards yashoboraga kwishyura, ariko Wayi Yeka agapfusha ubusa uburyo babonye nyuma y’iminota ibiri batsinzwe.

Cassa Mbungo

Mu minota ya nyuma: ku wa 83 n’uwa 88, Timothy Wanyonyi yahushije ubundi buryo bubiri bwiza bwabonetse ku ruhande rwa Mount Kenya United, ku bw’amahirwe babasha no kwegukana intsinzi ku bitego 2-1 imbere y’iyi kipe yavuyemo.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu muri shampiyona ya Kenya, Western Stima yatsinze Zoo FC igitego 1-0 naho Vihiga United itsindwa na Gor Mahia ikinamo umunyarwanda Jacques Tuyisenge, igitego 1-0 cya Nicholas Kipkirui. Mu mpera z’iki cyumweru, AFC Leopards yatsindwaga umukino wa gatatu wikurikiranya, izahura na Gor Mahia imaze gutsinda imikino itandatu muri shampiyona y’uyu mwaka.

AFC Leopards: Ndayishimiye Eric, Isaac Kipyegon, Dennis Sikhayi, Robinson Kamura (c), Salim Abdallah, Saad Musa, Whyvonne Isuzza, Marcel Kaheza, Odeny Jaffery (Vincent Oburu), Mukangula Eugene, Wayi Yeka.

Abasimbura batakoreshejwe: Jairus Adira, Mainge Yusuf, Christopher Oruchum, Baker Lukooya, Brian Marita, Odeny Aziz.

Mount Kenya United: Phillip Okayo, Bernard Omondi, Mohamed Nigol ( Paul Kairu), Peter Amani, John Ndirangu (Harun Nyakha), Boniface Mukhekhe, Samwel Ndung’u ( , Nahashon Thiong’o), Moses Odhiambo, Timothy Wanyonyi, Brian Nyakan.

Abasimbura batakoreshejwe: Franklin Kirimi, David Gateri, Kelvin Wangui, Silas Shitemi.

Tanga igitekerezo