Casa Mbungo na myugariro w’Umunyarwanda barifuzwa n’ikipe yo muri Tanzaniya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.05.2019 saa 14:31

Nyuma y’amezi atandatu atoza ikipe ya AFC Leopards, Umunyarwanda Casa Mbungo Andre ubu ari kwifuzwa cyane na Singida United yo muri Tanzaniya

Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya na Tanzaniya bikomeje kubyandika, umutoza Casa Mbungo Andre nyuma yo gufasha ikipe ya AFc Leopards kuva mu makipe ashobora kumanuka, ari kwifuzwa cyane na Singida United yo muri Tanzaniya.

Casa Mbungo arifuzwa cyane na Singida United

Iyi kipe kandi igiye yaba ibashije kwegukana Casa Mbungo, bivugwa ko yahita anajyanayo na myugariro Kayumba Soter uhagaze neza mu ikipe ya AFC Leopards ndetse n’umutoza wungirije w’iyi kipe Anthony Kimani

Kayumba Soter nawe uhagaze neza muri AFC Leopards arifuzwa cyane muri Singida United
Tanga igitekerezo