Cardiff izishyura transfert ya Emiliano Sara FC Nantes igihe kigeze-Mehmet Dalman

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.02.2019 saa 05:25

Umuyobozi wa Cardiff FC ( Bluebirds)  Mehmet Dalman, yasezeranyije mugenzi we wa FC Nantes ko amafaranga ya transfert yaguzwe nyakwigendera Emiliano Sala azabageraho  igihe kigeze.

Mehmet Dalman yemeje ko ikipe ye izishyura ayo mafaranga nta mananiza. Ku wa gatatu w’icyi cyumweru nibwo Nantes FC yari yatse miliyoni  esheshatu (6) muri miliyoni cumi n’eshanu (15) bari bumvikanyeho na bagenzi babo bo muri Premier League.

Rutahizamu Emiliano Sala ukomoka muri Argentina wari uherutse kugurwa na Cardiff City yo mu Bwongereza imuvanye muri Nantes FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ( Ligue 1 ),indege yari imutwaye ari kumwe n’umu pilote we David Ibbotson yaburiwe irengero ku italiki ya 21. Mutarama 2019 igeze ku kirwa cya Guernsey kigabanya
igihugu cy’u Bufaransa n’icy’u Bwongereza.

Umuyobozi wa Cardiff FC ( Bluebirds)  Mehmet Dalman

Iyo ndege yaje kuboneka ku cyumweru nyuma yo gushakishwa igihe kirekere ku nkunga umuryango watewe n’abantu banyuranye barimo n’abakinnyi bakomeye bagenzi be , nyuma yaho igipolisi cyo mu mujyi wa Guernsey mu bwongereza n’ikigo gishinzwe gushakisha abagize izo mpanuka AAIB bavanye umurambo mu bisigazwa by’indege yari yarohamye.

Mu rwego rwo guha icyubahiro umuryango wa Emiliano Sala, Dalman yatangaje ko Cardiff izategereza irangira ry’iperereza ikabona kwishyura Nantes FC amafaranga yose

Tanga igitekerezo