CAN U-20: Ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu Misiri

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.06.2016 saa 00:37

Ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 yahagurutse mu Rwanda mu rucyerera rwo ku wa mbere yerekeza i Cairo mu Misiri aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Misiri mu gushaka itike ya CAN 2017 izabera muri Zambia kuva taliki 26 Gashyantare kugeza 12 Werurwe 2017.

Biragoye kuba Amavubi U-20 yasezerera Misiri kuko yatsindiye mu Rwanda igitego 1-0 bivuze ko bisaba aba basore gutsinda nibura ibitego 2-0 kugira ngo bakomeze.Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu taliki 10 Kamena 2016 kuri Cairo International Stadium saa tatu n’iminota 45 akaba ari isaha imwe no mu Rwanda.

Mu bakinnyi 18, umutoza Kayiranga yajyanye, harimo Itangishaka Blaise ukinira Marines FC utarakinnye umukino ubanza kubera imvune na Niyonkuru Amani myugariro wa Bugesera FC wari ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Mbere yo guhaguruka, umutoza Kayiranga yatangaje ko bishimiye ko aba bakinnyi bagarutse.Yakomeje avuga ko ukurikije imyitozo bakoze afite icyizere.Ati “Igitego kimwe Misiri yadutsindiye hano, uko babikoze bikemera ahatari iwabo ni ko natwe twabikora hariya tugatsinda”.

Abakinnyi b’Amavubi U-20 ku kibuga cy’indege berekeje mu Misiri
Abakinnyi b’Amavubi U-20 ku kibuga cy’indege berekeje mu Misiri

Avuga ko kuba umukino uzaba mu masaha y’ijoro bitabateye impungenge, Kayiranga yavuze ko FERWAFA na MINISPOC babafashije bagakora inshuro ebyiri  ku matara. Kayiranga yavuze ko Misiri ifite ubusatirizi bukomeye ariko ko muri ba myugariro idakomeye cyane ku buryo bayishyizeho igitutu bayitsinda igitego.

Kapiteni Nshuti Savio nawe yemeje ko abakinnyi bagenzi be bemeza ko n’amakosa bakoze mu mukino ubanza bagerageje kuyakosora. Ati “Intego ni intsinzi. Misiri ntabwo ikomeye mu bwugarizi tumaze iminsi twitoza gusatira cyane nitubikora tuzabatsinda”.

Abakinnyi 18 berekeje mu Misiri

Abanyezamu: Nzeyurwanda Jimmy (Isonga FC) na Hategikimana Bonheur (Kiyovu)

Myugariro: Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare FC), Nsabimana Aimable (Marines FC) na Niyonkuru Aman (Bugesera FC).

Hagati: Muhire Kevin, Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Ngabo Mucyo Fred (AS Muhanga), Ntwari Jacques (Bugesera FC) na Ntirushwa Aime (Interforce FC).

Rutahizamu: Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Bugesera FC), Itangishaka Blaise (Marines FC), Yamini Salum (Kiyovu), Niyibizi Vedaste (Sunrise FC) na Usabimana Olivier (Marines FC).

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo