Cameroun niyo izakira CHAN 2020 mu mwanya wa Ethiopia

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.04.2019 saa 10:01

Inama ya Komite nyobozi ya CAF yemeje ko igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 202O cyagombaga kubera muri Ethiopia kizabera muri Cameroun kubera kudindira kw’imyiteguro y’iri rushanwa ribura amezi umunani ngo ritangire.

Byari biteganyijwe ko iki gikombe cya Afurika kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu kizaba hagati ya Mutarama na Gashyantare 2020 kibere kuri stade enye zo muri Ethiopia, Bahir Dar Stadium yakira abantu ibihumbi 60, Tigray Stadium yakira abantu ibihumbi 40, Addis Ababa Stadium yakira abantu ibihumbi 35 na Abebe Bikila Stadium yakira abantu ibihumbi 30.

Igihugu cya Cameroun kiyoborwa na Paul Biya cyahawe kwakira CHAN 2020 gisimbuye Ethiopia

Gusa inama ya komite nyobozi ya CAF yateraniye i Cairo mu Misiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019 yemeje ko igihugu cya Ethiopia kitagaragaza ubushobozi mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo n’ibindi.

Nubwo iki gihugu cyari cyasabye kwakira iri rushanwa ry’amakipe 16 kikanabyemererwa muri Mutarama 2018 ubwo CHAN yaberaga muri Maroc, cyabyambuwe bihabwa igihugu cya Cameroun nkuko byemejwe n’umuyobozi wa CAF, Ahmad Ahmad.  Yagize ati: “Twagize inama ya komite nyobozi ndende yafatiwemo imyanzuro ikomeye, harimo kuba Ethiopia itacyakiriye CHAN2020, ku bwumvikane bwakozwe mu ibanga, bihabwa Cameroun.”

Uyu muyobozi ukomoka muri Madagascar yakomeje yemeza ko Cameroun yahawe aya mahirwe ngo inabone amahirwe yo kwitegura neza kwakira igikombe cya Afurika cya 2021.

Imikino yo gushaka itike ya CHAN 2020 izatangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, aho Amavubi y’u Rwanda azahangana na Somalia mu ijonjora ry’ibanze, umukino ubanza uzabera i Asmara hagati ya tariki 26 na 28 Nyakanga 2019, naho uwo kwishyura ubere i Kigali hagati ya tariki 2 na 4 Kanama 2019.

U Rwanda rubonye itike ya CHAN 2020 rwaba ruyitabiriye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.Aha ni muri CHAN 2018 muri Maroc

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ya Komite ya CAF harimo no gusimbuza uwari umunyamabanga mukuru w’iyi mpuzamashyirahamwe. Umunya-Misiri Amr Fahmy uherutse kwirukanwa na CAF kubera impamvu zitatangajwe yasimbujwe umunya-Maroc Mouad Hajji, aba umunya-Maroc wa kabiri ugiye muri uyu mwanya nyuma ya Hicham El Amrani wari umunyamabanga wa CAF kuva 2011 kugera 2017.

Mouad Hajji wagiye muri uyu mwanya yari asanzwe ari umuyobozi wa komisiyo y’ububanye n’amahanga mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ‘Royal Moroccan Football Federation (FRMF)’.

Tanga igitekerezo