CAF yatangaje igihugu kizakira CHAN 2018 itakibereye muri Kenya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.10.2017 saa 09:46

Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) 2018 cyagombaga kubera muri Kenya ikaza kucyamburwa kubera gutinda kwitegura cyajyanwe muri Maroc.

Iri rushanwa ryabereye mu Rwanda umwaka ushize byari biteganyijwe ko rigomba kuzakirwa na Kenya muri Mutarama 2018 ariko tariki 23 Nzeri birahinduka.

RD Congo niyo iheruka gutwara CHAN yabereye mu rwanda muri 2016

Kenya yambuwe kuzakira icyo gikombe nyuma yo kubona ko imyiteguro igenda biguruntege ndetse n’impungenge z’umutekano muri iki gihugu nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rusheshe ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yo ku wa 08 Kanama 2017.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryafashe icyemezo cyo kuryimura, mu nama idasanzwe yabereye i Lagos muri Nigeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo, yemeza ko iri rushanwa rigomba kuzakirwa na Maroc nubwo hari ibindi bihugu nka Guinea Equatoriale byari byagaragaje ko byifuza kuzaryakira.

Ibihugu 15 bizitabira iri rushanwa byamaze kumenyekana birimo Congo, Libya, Maroc, Cameroon, Nigeria, Zambia, Uganda, Angola, Guinea Equatorial, Mauritania, Sudan, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Guinea na Namibia. Hakaba hasigaye igihugu kimwe kizafata umwanya Kenya yari ifite.

Iri rushanwa rizatangira ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 2 Gashyantare 2018 rigiye kuba ku nshuro ya gatanu; iriheruka ryabereye i Kigali mu ntangiriro za 2016, igikombe gitwarwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo