CAF yamaze gutangaza igihugu kizaberamo CAN ya 2019

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.01.2019 saa 21:13

Igihugu cya Missiri nicyo kimaze guhabwa uburenganzira bwo gutegura imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu giteganyijwe kuba kuva kuwa 15 Kamena kugera kuwa 13 Nyakanga 2019 ndetse kizitabirwa bwa mbere n’amakipe 24.

Misiri isimbuye Cameroun yari yarahawe iyi tike mu minsi ishize,iyamburwa kubera ko yananiwe gutegura ibibuga bizakinirwaho iyi mikino ikurikirwa na benshi muri Afurika.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Cameroun yambuwe uburenganzira bwo kwakira iki gikombe cya CAN kubera ko yatinze kuzuza amasitade yagombaga kuberaho iyi mikino byatumye ihabwa icya 2021.

Misiri itsinze Maroc na Afrika y’Epfo zari zihanganiye kwakira iki gikombe cyari kimaze igihe gituma benshi bacika ururondogoro.

Ibihugu bitandukanye byamaze kubona itike nubwo hasigaye umukino umwe mu matsinda,birimo Kenya,Algeria, Cote d’Ivoire, Egypt, Guinea, Mali, Madagascar, Mauritania, Morocco, Tunisia, Senegal, Uganda,Nigeria.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo