CAF ihagaritse u Rwanda mu mikino nyafurika

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.08.2014 saa 11:16

Kuri icyi cyumweru niho akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kemeje ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u rwanda Amavubi ihagarikwa mu mikino yo gushakisha tike y’igikombe cy’Africa mu mwaka wa 2015.

Ibi bibaye nyuma y’ikirego cyatanzwe n’igihugu cya Congo Brazzaville aho u Rwanda rwari rwatsinze Congo Brazzaville ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura i Kigali aho muri Congo i Pointe Noire u Rwanda rwari rwatsinzwe ibitego 2-0.U Rwanda rwari rwabashije kuvanamo Congo kuri penaliti, Amavubi akomeza atsinze 4-3.

Nyuma y’umukino, ikipe ya Congo Brazzaville yahise itanga ikirego muri CAF aho umukinnyi Birori Daddy Birori yanagiye i Cairo ku cyicaro cya CAF kwisobanura.

Uyu mukinnyi Etekiama Agiti Tady yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2009 aje mu ikipe ya Mukura ihita imubatiza Daddy Birori nkuko bimenyerewe mu Rwanda. Nyuma  yaje guhundura amakipe hano mu Rwanda (Atraco.Kiyovu) mbere yuko asubira iwabo muri Congo Democratique mu ikipe ya Vita Club aho yakiniraga ku izina rye Etekiama Agiti Tady. Nibwo rero atangiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yitwa Daddy Birori.

Kuva icyo gihe nta yindi kipe y’igihugu yigeze akinira itari iy’u Rwanda. Ikirego cya mbere cya Libya kimeze gutya cyateshejwe agaciro na CAF. Ikirego cya Congo nicyo gifatiweho imyanzuro nyuma y’iperereza bavuga ko bakoze ariko washidikanya uhereye ku bitangazwa n’abo muri Mukura VS .

Congo rero yareze u Rwanda ko rukinisha umukinnyi ufite imyirondoro ibiri itandukanye muri CAF.Ubu kandi mu Rwanda harabarizwa abakinnyi bagerakuri 30 babatijwe amazina atandukanye.

dady-birori2

Daddy Birori niwe ntandaro y’isezererwa ry’u Rwanda

CAF yanditse ko igendeye ku mpamvu zikurikira, ziri mu ngingo ya 41 igenga imikino nyafurika, no mu ngingo 82 ndetse na 83.1 igenfa imyitwarire, ifashe ibyemezo bikurikira:

1. Guhagarika ako kanya umukinnyi Etekiama Agiti Tady / Birori Dady gukina umupira, yaba mu ikipe ye no mu ikipe y’igihugu, kugeza hafashwe ibindi byemezo.
2. U Rwanda rutsinzwe umukino waruhuje na Congo Brazzaville kandi ruhise rusezererwa ako kanya.
3. Congo Brazaville ni yo izakomeza mu mikino yo mu matsinda yo kwerekeza mu gikombe cy’Africa muri Maroc, ikajya mu itsinda rya mbere, aho igomba gusimbura u Rwanda.
4. Ibindi byemezo by’ibihano biziyongera ku bizafatirwa Daddy Birori n’ibyakwiyongeraho byose, bizatangazwa mu nama y’inteko rusange, tariki ya 17 Nzeli uyu mwaka wa 2014.
5. Gusaba umukinnyi na bo bireba, kwiga ku cyemezo cyo kugira ibyangombwa 2.

Iki cyemezo kirahita gitangira kubahirizwa ako kanya, gusa ku washaka kujurira, na we arabyemerewe, mu kanama gashinzwe imyitwarire muri CAF.
Nta gihindutse ku bujurire bw’u Rwanda, ikipe ya Congo Brazzaville, izajya mu itsinda ririmo Nigeria, South Africa ndetse na Soudan.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko kuri uyu wa mbere rikoranya inama yo kwigira hamwe icyemezo cyafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) muguhagarika ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Umukino wa mbere uteganyijwe tariki ya 5 Nzeli i Calaba muri Nigeria, aho Amavubi yagombaga gutangira, asura iki gihugu.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo