CAF CL : Club Africain yakuyemo APR FC inyagiwe na TP Mazembe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.02.2019 saa 22:35

Mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu matsinda ya CAF Champions League, ikipe ya TP Mazembe yanyagiye Club Africain yo muri Maroc ibitego 8-0, umukino wabereye kuri Stade Kamalondo muri Congo Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma y’uburyo bwiza bwari busubijwe inyuma n’umunyezamu Seifeddine Charfi ku munota wa gatandatu, Mputu Tresor Mabi yatanze umupira wavuyemo igitego cyafunguye amazamu ku munota wa 10, gitsinzwe na Kevin Mondeko. Ahagana ku munota wa 20, Club Africain yashoboraga kwishyura ariko Ifa ntibyamukundira.

Miche Mika yatsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 22, Jackson Muleka atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 36 mu gihe umunyezamu Charfi yananiwe gukuramo coup-franc yatewe na Kevin Mondeko habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, biba ibitego 4-0.

Ku munota wa 61 w’umukino, ku ishoti ryari ritewe na Mputu Tresor, umunyezamu yakuyemo umupira ugarukira Jackson Muleka watsinze igitego cya gatanu, uyu rutahizamu yongera kwigaragaza akinana na Jackson Muleka, atsinda igitego cya gatandatu ku munota wa 76. Elia Mechak yatsinze igitego cya karindwi ku munoatea 81 mbere y’uko Tresor Mputu atsinda icya munani ku munota wa 84.

Ni ku nshuro ya mbere habonetse intsinzi imeze gutya mu mateka y’imikino y’amatsunda ya CAF Champions League. CS Constantine iyoboye iri tsinda rya gatatu n’amanota 6, TP Mazembe yagize amanota atatu nyuma y’uko Ismaily SC ikuwe muri iyi mikino mu gihe Club Africain itarabona inota na rimwe.

Club Africain yasezereye APR FC mu ijonjora rya mbere rigana mu matsinda y’iri rushanwa ryitabirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo.  Undi mukino wabereye muri Congo Kinshasa, mu itsinda D, Vita Club yanganyije na JB Saoura ibitego 2-2.

Tanga igitekerezo