CAF Champions league: Simba ya Kagere na TP Mazembe zatomboye abarabu

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.12.2018 saa 21:39

Tombora igaragaza uko amakipe azaba ahanganye mu matsinda ya Total CAF Champions league yasize ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ihagarariye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yisanze mu tsinda rimwe na National Al-Ahly yo mu Misiri.Ni tombora yaraye ibereye ku kicaro cya CAF giherereye i Cairo mu Misiri.

Nyuma yo gusezerera Nkana FC yo muri Zambia ku bitego 4-3, ikipe ya Simba ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere yari itegerezanyije amatsiko amakipe 3 bagomba guhurira mu tsinda.

Amatsiko ya Simba yaraye ashize ubwo iyi kipe yisangaga mu tsinda D riherereyemo amakipe abiri yo mu Barabu; ni ukuvuga Al-Ahly yo mu Misiri na JS Saoura yo muri Algeria, cyo kimwe na AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Indi kipe izwi cyane muri aka karere yisanze hamwe n’Abarabu gusa ni TP Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi kipe izwi ku kazina k’Ibikona yisanze hamwe na Esperance de Tunis ifite Champions league y’ubushize, Club Africain yo muri Tunisia(yasezereye APR mu ijonjora ry’ibanze) cyo kimwe na CS Constantinois yo muri Algeria.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo