Bugesera FC yatsinze Mukura VS ihita izamuka ku rutonde-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.03.2018 saa 22:17 |

Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Mukura Victory Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakinirwaga i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu. Mugenzi Bienvenur na Farouk Ruhinda Saifi nibo batsinze ibi bitego mu bice bitandukanye by’umukino.

Mugenzi Bienvenue wahoze akinira APR FC ni we wafunguye amazamu ku munota wa nyuma w’igice cya mbere (45’) mbere y’uko abakinnyi b’amakipe yombi bajya mu karuhuko. Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yaje kwinjiza penaliti ku munota wa 71’ nyuma y’uko Rugirayabo yari amaze gukuramo umupira n’intoki kuko Rwabugiri Omar ushinzwe umutekano w’izamu yari yamaze kuganzwa.

Mukura Victory Sport byasaga n’aho itari kubona uburyo bugera imbere y’izamu rya Bugesera FC, yakomeje gushegeshwa no kuba ari abakinnyi icumi (10), umukino urangira abatuye Akarere ka Bugesera bishimiye intsinzi yabahaye amanota atatu atuma baza mu myanya itari iya kure uvuye kuri AS Kigali ifite umwanya wa mbere.

Mu bakinnyi Hitimana Thierry umutoza wa Bugesera FC yabanje mu kibuga kuri uyu mukino, wabonaga yakoze impinduka ebyiri (2) ugereranyije n’abo yabanjemo atsinda Police FC (1-0)  ku munsi wa 14 wa shampiyona.

Izi mpinduka zatumye Ntwari Jacques wari wabanje hagati mu kibuga ku Kicukiro abura muri 18 bityo Bigirimana Shaban abanzamo ari nako Uwacu Jean Bosco abanza hanze kugira ngo Hakizimana Vianney abanze inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Ubwo Uwacu yari aje mu kibuga asimbuye Bigirimana Shaban, ntabwo uyu mugabo umenyerewe mu bwugarizi ariho yahise ajya kuko yahise ajya mu kibuga hagati gufatanya na Steve Ndikumasabo kapiteni wa Bugesera FC.

Mu gusimbuza mu buryo bw’amayeri, Hitimana yaje kubona ko Rucogoza Djihad yananiwe ndetse yanamaze kubona ikarita y’umuhondo ahita amusimbuza Ntijyinama Patrick wahise ajya imbere ahagana iburyo bityo Nininahazwe Fabrice arahava agana ibumoso. Ukundi gusimbuza kwabayeho ni uko Eric Nimubona yasimbuye Mugenzi Bienvenue ubwo umusifuzi yari amaze kongeraho iminota ine (4’).

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, Manirareba Ambroise yahaboneye ikarita y’umuhondo azira kugusha Fabrice Nininahazwe bita Messi. Zagabe Jean Claude kapiteni wa MUkura VS wari wakoreshejwe ahagana ku ruhande rw’iburyo ariko akina yisunika agana hagati (False Right-wing) yaje gusimburwa na Hakizimana Kevin nyuma biza kuba ngombwa ko Arstide Habihirwe asimburwa na Simpenzwe Hamidou.

Aya manota atatu yatumye Bugesera FC yuzuza amanota 20 inajya ku mwanya wa karindwi (7) mu mikino 15 kuko yazamutse ivuye ku mwanya wa 11. Mu wundi mukino, Etincelles FC yanyagiye Gicumbi FC ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda. Uwamuruta Jean Marie (2) na Kayigamba Jean Paul (1) nibo batsinze ibi bitego.

Dore uko imikino yarangiye :

Kuwa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018

-Bugesera Fc 2-0 Mukura VS (Nyamata)

-Etincelles Fc 3-0 Gicumbi Fc (Stade Umuganda)

Dore uko imikino iteganyijwe (15h30’):

Ku Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018

-Kirehe Fc vs Police Fc (Kirehe)

-Miroplast Fc vs Sunrise Fc (Mironko )

-SC Kiyovu vs Amagaju Fc (Stade Mumena)

-Rayon Sports Fc vs Marines Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018

-AS Kigali vs Musanze Fc (Stade de Kigali)

Kuwa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018

-APR Fc vs Espoir Fc (Stade de Kigali)

Abakinnyi batemerew gukina umunsi wa 15:

1.Benedata Janvier (AS Kigali)

2. Wai Yeka (Musanze Fc)

3. Mbogo Ally (SC Kiyovu)

Amafoto : 

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App