Bugesera FC yaguze umukinnyi wa Rayon sports yirukana abandi icyenda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.04.2016 saa 00:01

Bugesera FC yirukanye abakinnyi icyenda bayikiniraga kubera umusaruro mucye ibasimbuza abandi batatu mbere yo gutangira icyiciro cya kabiri cya shampiyona (retour).

Umutoza w’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera Ally Bizimungu, ni uko atangaza ko Bugesera yahisemo gusimbuza abadatanga umusaruro, kandi ngo arashaka Bugesera nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda.

Ati “Turi ikipe nto icyishakisha. Si byiza rero ko twatunga abakinnyi benshi kandi dukina amarushanwa macye. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo kugabanya abakinnyi.”

Umutoza Ally Bizimungu n'abakinnyi be
Umutoza Ally Bizimungu n’abakinnyi be

Yakomeje avuga ko abasezerewe na bo bari abakinnyi beza, ariko ngo  ntabwo babonaga umwanya mu ikipe. Ati “Niyo mpamvu twabaretse ngo bigendere, kuko turashaka Bugesera ihangana n’izituri imbere muri ‘retour’. Abakunzi bacu, bagiye kubona Bugesera nshya.”

Abo bakinnyi birukanwe harimo: Jean Bosco Harorimana, Hussein Sibomana (wari muri Rayon Sport yatwaye igikombe 2013), Faraj Ndongozi, Biramahire Abedi, Ephrem Kabayiza, Milimex, Pierrot n’abandi babiri bazamukanye na yo.

Amaraso mashya bongeye mo harimo: Bernard Uwayezu wavuye muri Rayon Sports, Shaban Masengesho na Soloum Gasangwa.

Bugesera ya Bizimungu iri ku mwanya wa munani n’amanota 21, irushwa amanota 11 gusa na Rayon Sports ya mbere by’agateganyo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo