Bokota Labama wamaze kumvikana na Musanze ategereje ibyangombwa biva Uganda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.01.2018 saa 10:28

Bokota Labama wahoze akinira Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports yamaze kumvikana na Musanze FC aho bategereje ibyangombwa bye bishobora kuboneka bitarenze kuri iki Cyumweru.

Amakuru aturuka mu bayobozi ba Musanze FC ni uko kuri uyu wa gatanu aribwo barangije ibi biganiro nubwo hatatangajwe igihe amasezerano ye azamara n’ibindi biyakubiyemo. Umwe mu bayozozi bayo yagize ati “ Bokota twamaze kumvikana ndetse batubwiye ko ibyangombwa bimwemerera gukina mu Rwanda bizaba byabonetse bitarenze ku cyumweru.”

Bokota Labama

Bokota Labama wavuye mu Rwanda mu 2016 yakiniraga AS Muhanga asinya muri Uganda Revenue Authority, mu cyiciro cya mbere hano yaherukuga kwambara imyenda ya Kiyovu Sports mu 2014.

Bokota watsinze ibitego 14 yakiniye Musanze FC mu mukino wa gishuti wo kwishyura ku Mumena, Kiyovu Sports yakira Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 19 Mutarama 2018. Yinjiye mu kibuga asimbuye ,umukino ubanza wari warangiye ari ibitego 2-2.

Bokota watsinze ibitego 14 muri shampiyona ya 2006 akinira Rayon Sports, umuhigo waje gukurwaho mu 2013 na Amissi Cedric 

Muri shampiyona ishize, Bokota yatsindiye URA ibitego bitanu, umwe mu mikino aheruka gukina yatsinze igitego cy’intsinzi ubwo ikipe Police FC ya Uganda ibitego 2-1.

Mu mikino umunani ya shampiyona, Musanze FC yatsinzemo ibitego bine gusa itsindwa bitanu, aho yagenderaga kuri rutahizamu Wai Yeka.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo