Bizimana Djihad yatangaje igituma Amavubi adatsinda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.05.2019 saa 16:35

Bizimana Djihad  uri mu biruhuko mu Rwanda nyuma y’umwaka umwe akina  muri Waasland Beveren mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yatangarije  Radio 10  ivugira i Kigali kuri uyu wa gatandatu taliki ya 25 Gicurasi 2019 ko Amavubi afite abakinnyi bakomeye ndetse batananirwa gusubira muri CAN,ahubwo uko ikipe itegurwa n’uko abakinnyi bahamagawe bafatwa aribyo bituma itsindwa umusubirizo.

Yagize ati “Bambabarire kuba mbivuze.Abakinnyi bakina mu ikipe y’igihugu ntaho batandukaniye n’abakinnyi batayikinamo.Abakinnyi b’Amavubi bariho ubu ni abakinnyi beza.Urebye uko twakinnye na za Cote d’Ivoire na za Guinea twakinaga neza bikarangira dutsinzwe.

Yakomeje agira ati : “Umukinnyi w’ikipe y’igihugu agomba kuba atandukanye n’utahamagawe,yaba mu buryo bw’amafaranga no mu bundi buryo bwose bushoboka.Ntabwo wambwira ukuntu umukinnyi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu,agakina umukino,yatsindwa agataha nkuko yaje. Nubwo aba yatsinzwe umukino ariko ntaho aba atandukaniye n’umuntu utahamagaye.Nta motivation umukinnyi w’Amavubi ahabwa yatuma yitanga bikomeye kandi na bagenzi banjye barabizi tujya tubiganiraho.”

Djihad yavuze ko abo bakinana mu ikipe ya Waasland Beveren iyo bahamagawe bararira cyane kubera ubuzima bwabo buba bugiye guhinduka ariko mu Mavubi nta kintu bahabwa iyo batsinzwe.

Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA iherutse,hatowe komite ishinzwe gutegura amakipe y’igihugu ndetse ikibazo cy’Amavubi ngo gishobora kuzashakirwa umuti urambye.

Tanga igitekerezo