Bizimana Djihad yarangije gusinya muri Waasland-Beveren

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.04.2018 saa 11:45

Bizimana Djihad yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi, iyi kipe ikazamutangaho ibihumbi 200 by’AmaEuro (arenga miliyoni 209), aba umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi.

Bizimana Djihad wari umaze birenga bibiri akora igeragezwa yaje kuritsinda, ndetse atsinda n’ibizamini by’ubuzima akaba yamaze gusinyishwa amasezerano y’imyaka iatatu akinira ikipe ya Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere uyu mwaka.

Amakuru atugeraho aravuga ko ikipe ya APR FC izahabwa ibihumbi 160 by’Ama Euro, naho Bizimana Djihad agahabwa ibihumbi 40 by’Ama Euro.Amakuru yandi  yemeza ko umu ‘agent’ w’umunyarwanda Mupenzi Eto’o ariwe wajyanye Bizimana Djihad,uyu kandi ni nawe wajyanye Kalisa Rachid, Iranzi Jean Claude na Abdul Rwatubyaye muri Slovakia ariko ntibahirwa.

Website ya Beveren yatangaje ko “Bizimana Djihad ngo w’imyaka 21, yasinye amasezerano y’imyaka itatu ariko ishobora kongerwa ikaba ine.”Ngo bamwitezeho kubafasha mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 kandi ngo mu cyumweru n’igice ahamaze ngo yabagaragarije ko ashoboye.

Iyi website yanditse iti “Ubuhanga bwe bwanyuze abakinnyi bagenzi be, ndetse n’abakozi n’abatoza. Uyu munyarwanda w’imyaka 21 ariko akaba amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 20 afite ubuhanga bukomeye mu kwugarira no gusatira. Ni nawe uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri CAF Confederations Cup. Ntabwo ari ikintu kibi ku mukinnyi wo hagati wugarira.” Ubuyobozi bw’iyi kipe yambara umuhondo bukaba bwasabye abakunzi bayo kumushyigikira no kumuha ikaze.

Bizimana Djihad akuyeho agahigo kari gafitwe na Sugira Ernest waguzwe miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda na AS Vita Club yo muri DR Congo.

Bizimana wavutse mu muryango w’umupira w’amaguru wa Haruna, Muhadjiri,…agakurira mu mujyi w’umupira w’amaguru wa Gisenyi yakinnye muri Etincellles, aza kubakira izina cyane muri Rayon Sports, aho yavuye ajya muri APR FC mu 2015.

Kujya gukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ni intambwe nziza uyu musore ateye, ariko bishobora no gufasha Shampiyona y’u Rwanda mu gihe yaba yitwaye neza. Dore ko nta mukinnyi waherukaga kuva muri Shampiyona y’u Rwanda ngo ajye gukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Bizimana Djihad wari umukinnyi uhetse ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, arahita agaruka i Kigali kwimuka. Ndetse no gufata mu mugongo umuryango we dore ko yanapfushije nyina wabo. Bikaba biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu Saa ku n’ebyiri z’igitondo.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo