Birangiye Tchabalala wifuzwaga na Kiyovu Sports asinyiye Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.01.2018 saa 15:55 |

Rutahizamu w’Intamba mu rugamba z’i Burundi n’Amagaju FC Shaban Hussein Tchabalala wifuzwaga na Kiyovu Sports yasinyiye  Rayon Sports amezi atandatu (6) ashobora kongerwa. Arakora imyitozo ya mbere uyu munsi mu Nzove.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Mutarama 2018 nibwo uyu rutahizamu w’imyaka 26 ashyize umukono ku masezerano muri Rayon sports nyuma yo kohererezwa itike n’iyi kipe  akagera i Kigali avuye i Bujumbura iwabo.

Tchabalala na Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul

Shaban Hussein Rayon sports yamwifuje nk’ushobora kubafasha mu mikino ya CAF Champions League bitegura muri Gashyantare agafatanya n’umunya-Mali Ismaila Diarra. Mu mezi atandatu ari imbere azahembwa ibuhumbi 500frw buri kwezi ariko nta mafaranga ya ‘recrutement’ yahawe. Amagaju FC nk’ikipe yari agifitiye amasezerano niyo yishyuwe miliyoni eshanu z’ikiguzi.

Uyu murundi yafashe umwanzuro wo gusinyira Rayon Sports abitewe na bagenzi be bayisanzwe mo b’abarundi nka Kwizera Pierrot na Nahimana Shasir.

Tchabalala wakiniye amakipe atandukanye nka; Lydia Ludic Burundi Académic FC izahura na Rayon sports mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, Vital’O FC yatsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri 2015-16, ayivamo ajya mu Amagaju FC yatsindiye ibitego 13 aza muri ba rutahizamu bahize abandi mu Rwanda 2016-17, none asinyiye Rayon sports ahiga gukora nk’ibyo.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App