Birangiye Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy basinye muri Mukura VS

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.02.2019 saa 16:51

Bamwe mu bakinnyi bashakwaga n’amakipe akomeye ya hano mu Rwanda Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy Birangiye begukanywe na Mukura Victory Sports.Ni nyuma y’igihe gito aba basore bombi bagarutse mu Rwanda, nyuma yo kudahirwa n’amakipe yo hanze bari barerekejemo.

Ku gica munsi cy’uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2019 nibwo inkuru y’isinya ryaba basore babiri yamenyekanye aho hasohotse ifoto igaragaza ko Sibomana Patrick wakinaga muri FC Shakhtyor Soligorsk muri Belarus ndetse na Biramahire Abeddy wabaga muri Club Sportif Sfaxien muri Tunisia bahuye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport.

Isinyisha ry’aba basore bombi rije rikuraho amakuru yavugaga ko bashobora kuba barerekeje mu kipe ya Kiyovu Sports. Amakuru yari yatangajwe mu minsi mike ishize yavugaga ko Sibomana Patrick Pappy yaguzwe miliyoni imwe n’igice z’Amanyarwanda na Heroes yo mu kiciro cya kabiri, nyuma ngo ikamutiza Kiyovu Sports.

Biramahire Abeddy (Ubanza ibumoso) na Sibomana Patrick (Uwa kabiri uva iburyo) ni abakinnyi ba Mukura VS

Hari amakuru avuga kandi ko Pappy yagiranye ibiganiro na AS Kigali gusa bikarangira impande zombi zinaniwe kumvikana ku bijyanye n’amafaranga.

Patrick Sibomana na Abedy Biramahire bagiye gufasha Mukura VS gukomeza urugamba rwa shampiyona irimo. Iyi kipe yo mu karere ka Huye iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, inyuma ya APR FC iyoboye shampiyona y’u Rwanda. Iyi kipe ya Mukura kandi yamaze gutandukana n’Umugande Mutebi Rashid wamaze kwerekeza mu kipe ya Etincelles y’i Rubavu.

Sibomana Patrick ushobora gukina impande zombi iburyo n’ibumuso hagati mu kibuga na Biramahire ushobora gukina muri ubwo buryo ndetse akaba yanakina nka rutahizamu, basinyiye Mukura Victory Sport amasezerano y’amezi atandatu (6), bivuze ko bazarangizanya n’impera z’umwaka w’imikino 2018-2019.

Tanga igitekerezo