Birangiye Rayon Sports yitoreje ku kibuga cya FERWAFA nyuma yo kwimwa ibindi bibuga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.10.2017 saa 16:21

Nyuma yaho hajemo ubwumvikane bucye hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo SKOL ku mikoreshereze n’amabwiriza agenga ikibuga cya Nzove, Rayon Sports yabanje gukorera imyitozo ku kibuga kizwi nko kuri Maralia naho kuri ubu yatangiye gukorera i Remera kuri FERWAFA.

Rayon Sports iri kwitegura Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 ku kibuga cya sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’). Rayon Sports itarabona ikibuga gihamye cyo gukoreraho imyitozo, iri kwitegura idafite Mukunzi Yannck ufite ikibazo cy’imvune na Mugisha Gilbert wakandagiwe kuri uyu wa Gatatu mu myitozo.

Abandi bakinnyi batari kwitegura umukino wa Kirehe FC, ni Ndacyayisenga Jean d’Amour bita Mayor, Mugisha Francois bita Master na Habimana Yussuf umaze igihe mu kibazo cy’imvune. Imyitozo yo kuri uyu wa Kane wabonaga Karekezi Olivier ashaka gupima ubusatirizi bwe abuhanganisha n’abakinnyi bigaragara ko bazaba bakina mu bwugarizi.

Karekezi Olivier yafashe ikipe ya mbere ayishyiramo; Kassim Ndayisenga (GK), Eric Rutanga, Nyandwi Saddam, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kwizera Pierrot, Niyonzima Olivier Sefu, Sinamenye Cyprien, Nsengiyumva Idrissa, Manishimwe Djabel na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ikipe ya kabiri yarimo; Mutsinze Ange Jimmy, Nabil, Nahimana Shassir, Irambona Eric Gissa, Tidiane Kone, Ismaila Diarra, Mugabo Gabriel na Nova Bayama nk’abakinnyi iyi kipe isanzwe ikoresha mu gihe abandi bari abana bakorera imyitozo muri iyi kipe.

Mu gukina hagati yabo wabonaga ikipe ya kabiri bayishyizemo abakinnyi bakina bashaka ibitego kugira ngo bajye gusatira ubwugarizi bukomeye bwa Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Usengimana Faustin na Manzi Thierry bashobora kuzabanza mu kibuga. Abakinnyi wabonaga bafite akazi ko gushaka uko babona igitego muri ubu bwugarizi ni; Nahimana Shassir, Tidiane Kone na Bimenyimana Bonfils Caleb dore ko ari nabo bari gukoreshwa muri izi ntango za shampiyona.

Muri iyi myitozo umuntu yavuga ko abakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga ari; Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C-1), Nyandwi Saddam 16, Eric Rutanga 3, Manzi Thierry 4, Usengimana Faustin 15, Niyonzima Olivier Sefu 21, Kwizera Pierrot 23, Nova Bayama 24, Manishimwe Djabel 8, Nahimana Shassir 10 na Tidiane Kone 19.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier, yadutangarije ko icya ngombwa ari uko ikipe ye ibona aho ikorera imyitozo kandi abakinnyi bakaba bameze neza.Yagize ati “Aho twakoreshereza imyitozo hose nta kintu na kimwe byadutwara, abakinnyi bafite ishyaka kandi biteguye neza, kandi twabwiwe ko ku wa mbere dushobora kuzasubira mu Nzove aho twakoreraga imyitozo”

Ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umukino izakiramo ikipe ya Kirehe, uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu

Andi mafoto yaranze iyi myitozo : 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo