Birangiye Omborenga Fitina nawe yigarukiye muri APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.03.2019 saa 13:31

Myugariro w’iburyo w’ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina kimwe na bagenzi be bandi b;abanyarwanda bagerageje gukina i Burayi nawe agarutse mu rugo akaba yasubiye mu ikipe ya APR FC

Kimwe na bagenzi mu mvugo imaze kumenyerwa ,ngo byatewe no kutumvikana kubyo yasabaga ikipe ya mwifuzaga ya CSKA Sofia muri Bulgarie. 

Mu ijoro ryo ku itariki 29 Mutarama 2019, saa 19:15 nibwo Omborenga Fitina yahagurutse ku kibuga cy’indege  i Kanombe, ajyana na Ethiopian Airlines yerekeza Istanbul muri Turikiya, aho yagombaga gufatira indi ndege ku munsi ukurikiyeho ikamugeza i Sofia muri Bulgarie, ari naho ikipe y’ingabo CSKA Sofia ibarizwa.

Omborenga Fitina yagarutse muri APR FC

Uyu myugariro yatangaje ko agiye kugaruka mu ikipe APR FC nyuma yo kutumvikana na CSKA Sofia guhabwa ibyo yabasabaga byose ! Ombolenga Fitina yagize Ati: “Nibyo koko ngiye kugaruka mu ikipe yanjye APR FC kuko ibyo nasabye ikipe yanyifuzagaya CSKA Sofia, byose tutabashije kubyumvikanaho, nasanze nta mpamvu rero yo kuguma hano, kandi na APR yanjye isanzwe impa ibyo nshaka byose. Rero ngiye kugaruka nkomeze akazi mu ikipe yanjye. “

Omborenga Fitina yakomeje ashimira ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye amahirwe n’umwanya wo kujya kuvugana na CSKA Sofia. Ati: ” Nari mfite amasezerano muri APR FC, ariko ntabwo ari ikipe yambujije amahirwe yo kujya gukina ku rwego rwisumbuyeho, mfite n’izindi kipe zinyifuza, nazo zo ku mugabane w’iburayi, rero ngiye kugaruka mu ikipe yanjye ya APR FC, isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi niryongera gufunga, nzongera ngerageze andi mahirwe. Gusa nagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC kuba bari bampaye amahirwe yo kujya gukina ku rwego rwisumbuyeho.”

CSKA Sofia ubusanzwe ni ikipe y’ingabo z’igihugu zo muri Bulgarie mu magambo arambuye yitwa ‘Sofia Central Sports Club of the Army’, yashinzwe muri Gicurasi 1948 n’ingabo zari zishoje urugamba mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Tanga igitekerezo