Biramahire Abeddy azamara ibyumweru bibiri hanze adakina

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.05.2018 saa 20:13

Nyuma yo kuvunikira mu mukino Police FC yakinaga na Miroplast FC rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC Biramahire Abeddy yahawe ibyumweru bitanu adakina, ubu akaba asigaje ibindi bibiri adakandagira mu kibuga kubera imvune y’ikirenge cy’iburyo.

Biramahire Abeddy yavunitse tariki 13 Gicurasi 2018. Hari mu mukino Police FC yakinaga na Miroplast FC. Police FC yatsinze 3-0. Icyo gihe, Biramahire Abeddy yinjiye mu kibuga ku munota wa 57, asimbuye Songa Isaie ariko aza kugirira imvune ikomeye muri uyu mukino nubwo yawurangije wose ariko yahise ajyanwa kwa muganga n’Imbangukiragutabara.

Biramahire wagize  imvune yo ku kuguru kw’iburyo akunda gukoresha mu kibuga, yatangaje ko ari kugenda akira kuko umuganga uri kumwitaho ari umuhanga mu kuvura imvune. Kubwe ngo yizeye ko azakira akagaruka gufasha ikipe ye ya Police FC mu mikino isigaje ya ‘Season’.

Biramahire Abeddy ni umwe mu bafana bafashije Police FC kurangiza ku mwanya wa 2 muri Shampiyona ishize, inyuma ya Rayon Sports yegukanye igikombe. Yayitsindiye ibitego umunani ndetse bituma ahembwa na Azam TV ndetse na FERWAFA nk’ Umukinnyi ukiri muto witwayeza. Icyo gihe yahawe 500.000 FRW. Hari tariki 9 Nyakanga 2017 mu umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abafana bitwaye neza kurusha abandi muri Azam Rwanda Premier League 2016-2017. Ni umuhango wabereye muri Marriot Hotel.

Muri uyu mwaka Biramahire wakunze kurangwa n’imvune za hato na hato, amaze gutsindira Police FC ibitego 3. Kuvunika kwe bitumye atazabasha gukina umukino ikipe ye izahuramo na Rayon Sports tariki 2 Kamena 2018. Ni umukino wa Shampiyona utarakiniwe igihe. Biramahire kandi azasiba undi mukino ukomeye uzahuza Police FC na APR FC wa Shampiyon nawo utarakiniwe igihe uteganyijwe tariki 10 Kamena 2018. Undi mukino ashobora gusiba ni uwa tariki 14 Kamena 2018 uzahuza Police FC na APR FC mu gikombe cy’Amahoro muri ¼ cy’irangiza. Uzaba ari umukino ubanza.

Biramahire Abeddy amaze imyaka ibiri muri Police FC. ‘Contract’ ye izarangirana n’uyu mwaka w’imikino. Ntarongera amasezerano ariko ahamya ko akiri umukinnyi wa Police FC kugeza igihe amasezerano azarangirira ari nabwo azamenya icyo agomba gukora.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo