Bimwe mu byaranze Papy Fatty mu Rwanda-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.04.2019 saa 14:07

Papy Fatty wigeze gukinira APR FC, ubu akaba ari umwe mu bakinnyi bahesheje itike ikipe y’igihugu y’u Burundi yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, yitabye Imana ku wa kane tariki 25 Mata 2019.

Papy Fatty wigeze guhagarika umupira kubera indwara y’umutima nyuma akaza gukomorerwa akongera gukina, yikubise hasi ubwo yari arimo gukinira ikipe ye yitwa Malanti Chiefs yo mu gihugu cya Eswatini (cyahoze cyitwa Swaziland).

Yigeze guhabwa igihembo nk’umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Aya ni amwe mu mafoto y’uyu mukinnyi wari ukunzwe na benshi mu Rwanda ubwo yakiniraga APR FC kubera ubuhanga budasanzwe yagaragazaga mu kibuga, akanabafasha kwegukana ibikombe birimo Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro muri 2012.

Papy Fatty inyuma ya Sina Jerome wahoze akinira Rayon Sports
Nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti, acunganye na Papy Fatty
Papy Fatty muri APR FC ku murongo wa mbere ibumoso
Papy Fatty iruhande rwa Mugiraneza Jean Baptiste ugikinira APR FC
Papy Fatty na bagenzi be bishimira igikombe cy’Amahoro 2012
Tanga igitekerezo