Bimwe mu bizavugirwa mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yegereje

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.04.2019 saa 23:09

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatumiye abanyamuryango bayo mu nama y’inteko rusange yayo isanzwe izabera mu karere ka  Musanzemuri Gicurasi 2019 .

Ku murongo w’ibyigwa harimo  17 nko kureba imikoreshereze y’umutungo wa FERWAFA, gushyiraho abagenzuzi b’amatora, kwemeza inyandiko mvugo y’inama iheruka n’ibindi.

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa itumira abanyamuryango ba FERWAFA muri iyi nama yashyizweho umukono n’umuyobozi wa FERWAFA Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene, biteganyijwe ko izaba tariki ya 5 Gicurasi 2019 ibere kuri Fatima Hotel iherereye mu mujyi wa Musanze.

Bimwe mu bizaganirwaho byinshi muri iyi nama y’inteko rusange harimo kwemeza inyandiko mvugo y’inama iheruka yabaye muri Nzeri 2018, raporo y’ibikorwa bya FERWAFA byakozwe guhera igihe cy’inama iheruka,kwerekana imbonerahamwe y’umutungo ushyizwe hamwe kandi ikosoye igaragaza inyungu n’igihombo.

Muri iyi nteko kandi uretse kwemeza imicungire y’imari y’umwaka hazabaho kandi itora ryekereranye n’ibyifuzo by’abashaka ko amategeko agenga umunyamuryango n’amategeko nshingiro yahinduka niba bahari. Hazabaho guhagarika umunyamuryango cyangwa kwirukanwa burundu niba ahari ndetse n’ibindi.

Mu nama y’inteko rusange yaherukaga yabaye tariki ya 8 Nzeri aho amakipe abiri Nyagatare FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu bagabo na Yauvia mu bagore nayo yo mu cyiciro cya kabiri mu bagore yahagaritswe imyaka ibiri ni mu gihe abayobozi bayo bahagaritswe imyaka itanu.

Tanga igitekerezo