Bimwe mu bibazo byugarije “Agaciro Training Center”

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.10.2016 saa 13:20

Ishuri ry’umupira w’amaguru ryitwa “Agaciro Training Center” ribangamiwe no kubura ikibuga cyiza gifasha abana mu myitozo mu gihe rifite intego zo gutegura abakinnyi b’ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abana babarizwa mu ishuri rya “Agaciro Training Center”akenshi bitoreza mu kibuga cy’ibitaka cyegereye icya FERWAFA, ariko imiterere yacyo ni inzitizi ku myitozo y’abo.

Abana bo mu ishuri rya Agaciro Training Center bitoreza mu kibuga cy’ibitaka cyegereye icya FERWAFA

Umuyobozi wa “Agaciro Training Center”Serge Christian Rutanganda kuwa 22 Ukwakira 2016 yatangaje ko abakinnyi bo mu ishuri rye bagira amahirwe yo gukinira mu kibuga cyiza cya FERWAFA rimwe mu cyumweru gusa naho indi minsi bakinira mu kibuga cy’ibitaka cyegereye icya FERWAFA kuko nta yandi mahitamo aba ahari mu gihe hari andi makipe aba yasabye kugikiniramo.

Aba bana nyuma yo gukina bagirwa inama

Ibibazo bine  by’ingenzi bibangamiye ishuri rya “Agaciro Training Center”

1. Kubura ikibuga ,2. Amikoro macye,3. Bamwe mu bakinnyi nta kinyabupfura bagira, 4. Ibibazo byo mu rugo.

Serge yakomeje avuga ko usibye kugira ikibazo cyo kubura ibibuga, bafite n’ikibazo cy’amikoro mu gihe hari ubwo biba ngombwa ko bajya gukina n’abandi bana, hakaba ikibazo cy’amafaranga y’urugendo (transport) ariko bikaba ngombwa ko yikora ku mufuka kugira ngo icyo kibazo gicyemuke.

Ibindi bikiri inzitizi ni bamwe mu bana bagira imyifatire mibi bitewe n’uko basanzwe babayeho mu miryango yabo. Serge yavuze ko bagerageza gutoza abana ikinyabupfura (discipline) kuko umukinnyi utagira ikinyabupfura ntacyo yakwimarira.

Aba bana bakina umupira w’amaguru bafite imyaka guhera kuri 6 kuzamura bamwe baba bafite ibibazo mu miryango yabo, ibyo bigatuma bamwe no kubona inkweto zo gukinana bitoroha.

Abana mu myitozo

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya “Agaciro Training Center” ryavutse rite?

Serge Christian Rutanganda umuyobozi wa “Agaciro Training Center” yatangaje ko iri shuri yarishinze muri Gicurasi 2015 afite intego yo guteza imbere umupira w’amaguru ahereye mu gushaka abana bafite impano kurusha abandi mu guconga ruhago.Serge avuga ko iri shuri ririmo abana bagera muri 80 guhera ku bafite imyaka 6 kugeza kuri 17.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya Agaciro Training Center ku cyumweru yakinnye n’abana bitoreza i Kanombe mu mukino wabereye mu cyahoze ari KIE

Igikurikizwa kugira ngo umwana yemererwe gukina muri iri shuri

Serge yagize ati “tureba imyaka umwana afite, twirinze gufata abana bakuze, hari ibyo umutoza areba ku mwana akurikije ubuhanga bwe”.

Impamvu iri shuri ryiswe “Agaciro”

Umuyobozi wa “Agaciro Training Center” yavuze impamvu iri shuri ryiswe “Agaciro” ati “twashakaga kwihesha agaciro tukagahesha na siporo y’u Rwanda”.Serge yavuze ko nk’umuntu wakinnye umupira w’amaguru akaba n’umurezi yagize igitekerezo cy’uko yatanga umusanzu we ku iterambere rya ruhago mu Rwanda, ahereye mu kwita ku bana bato, ariko amaze kugirana amasezerano n’imiryango baturukamo.

Abana bitoreza mu ishuri rya “Agaciro Training Center” bemeza ko ryabagiriye akamaro

Manzi Aimé w’imyaka 12 ukinira ikipe ya FC Agaciro y’iri shuri, utuye i Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko muri Gasabo, avuga ko mbere yakinaga Tennis, ariko nyuma yaje gusanga atari impano ye ari nayo mpamvu ubu akina umupira w’amaguru.

Manzi yavuze ko  usibye gukina indi nyungu afite mu kuba yitoreza muri iryo shuri ari ukumenyana na bagenzi be. Inzitizi uyu mwana avuga ko ahura nazo mu mikinire ye ni ukubura inkweto zo gukinana.

Umwana ukinira ikipe ya FC Agaciro

Udahemuka Auswald  w’imyaka 15 yavuze ko intego ye ari ugukomeza gukora imyitozo kugeza ageze mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu butumwa agenera FERWAFA na MINISPOC ,Umuyobozi wa “Agaciro Training Center” yagize ati “FERWAFA na MINISPOC badutere inkunga natwe dushyireho akacu”.

Iyo abandi bitoreza mu kibuga cyiza cya FERWAFA bo bitoreza mu cy’ibitaka

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo