Bimenyimana Bonfils Caleb yanyomoje ibivugwa ko yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.02.2019 saa 16:55

Rutahizamu wahoze akinira Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kugaruka mu Rwanda kubera ko atabashije kwerekeza mu ikipe yo muri Latvia yamushakaga.

Bonfils Caleb yabwiye Radio Flash FM ko akiri muri Vancouver muri Canada,aho umuryango we utuye ataragera muri Latvia ndetse ibivugwa ko yaba agiye kugaruka muri Rayon Sports ari ibinyoma byambaye ubusa.

Bimenyimana Bonfils Caleb

Yagize ati “Ibiri kuvugwa ko ndi mu Rwanda sibyo kuko ubu ndi Vancouver mu muryango wanjye.Ndi kumwe na Manager wanjye,twarajyanye.Ubuzima bumeze neza,ndakora imyitozo bisanzwe.Ndi gushaka uko nabona icyemezo cyo gukora,nicyo cyantindije.Ndi gushaka iki cyangombwa kuko iyo uciye aha nta Visa bagusaba ni icyangombwa kikwemerera gukora gusa.Abavuga ko bambonye mu Rwanda sibyo kuko ikipe twararangizanyije igisigaye n’ukuyerekezamo.”

Caleb yerekeje mu ikipe ya Riga FC yo muri Lativia bivugwa ko azasinyira amasezerano y’amezi 6 nyuma agahita yerekeza mu Budage.  Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo haje amakuru avuga ko Caleb yamaze kugaruka mu Rwanda ndetse hari umuntu wavuze ko yamubonye ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Tanga igitekerezo