Bayisenge Emery yageze muri Jeunesse Sportive El Massira muri Maroc

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.09.2017 saa 13:37 |

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KAC Kenitra Fc  kuri ubu yamaze guhindura ikipe aho yerekeje mu ikipe ya Jeunesse sportive El Massira nayo yo muri Maroc.

Emery Bayisenge myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga KAC Kenitra mu cyiciro cya kabiri muri Maroc, kuri arabarizwa muri Jeunesse sportive El Massira azakinamo kugeza muri Mutarama 2018 akabona gushaka ahandi yerekeza.

Bayisenge Emery

Bayisenge wakiniye ikipe ya APR FC mbere yo kujya muri KAC Kenitra FC akahamara umwaka umwe w’imikino 2016-2017, haje umwanzuro wo kuyivamo nyuma yuko imanutse mu cyiciro cya kabiri. Bayisenge yari yayigezemo kuwa 23 Kanama 2016.

Jeunesse sportive El Massira niyo ihagarariye agace ka Laayoune mu ntara y’amajyepfo y’igihugu cya Maroc. Iyi kipe yashinzwe mu 1977 ikaba yambara imyenda y’amabara y’umutuku, umweru n’icyatsi. Bakinira kuri Stade ya Mohamed-Laghdaf yakira abanatu ibihumbi 20 (20.000 Places) igatozwa na Najib Hannouni.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App