Bayisenge Emery yakiriwe n’abafana mu mukino ikipe ye yatsinzwe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.01.2019 saa 14:24

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Emery Bayisenge, yamaze kugera muri Bangladesh ku mugabane wa Aziya mu ikipe itozwa na Johnathan McKinstry wahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi.

Kuri uyu wa mbere abafana b’ikipe ya SAIF Sporting Club yo muri Bangladesh bakiriye abakinnyi batatu barimo na Emery Bayisenge wamaze kuyinjiramo mu muhango wabanjirije umukino ikipe ye iyoboye urutonde kugeza ubu yatsindiwemo na Arambagh  igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 76 bituma SAIF Sporting Club ihita imanuka igera ku mwanya wa kane

Kuri uyu wa mbere Emery Bayisenge ndetse n’abandi bakinnyi babiri bashya ari bo Jamal Bhuyan na Jafar Iqbal bahawe umwanya wo gusabana n’abafana b’iyi kipe, ndetse n’aba bakunzi b’iyi kipe baboneraho gutsindira umwambaro w’iyi kipe.

SAIF Sporting Club yatsinzwe ihita imanuka ijya ku mwanya wa kane
Tanga igitekerezo