Bayisenge Emery azaza mu myiteguro y’Amavubi muri Kamena

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.05.2017 saa 22:02

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bayisenge Emery ukinira ikipe ya KAC Kenitra  muri Maroc zagera mu Rwanda mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka aho azaba aje kwifatanya na bagenzi be mu mwiherero ubwo bazaba bitegura  gushaka itike y’igikombe cy’Africa .

Ikipe ya KAC Kenitra ikinamo umunyarwanda Bayisenge Emery muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc iri kumwanya wa nyuma n’amanota 22. Emery ari mu bakinnyi 9 bakina hanze umutoza w’iki y’igihugu Antoine Hey  yahamagaye kugirango batangire imyiteguro.

Bayisenge Emery

Bayisenge yatangaje  ko azagera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa shampiyona ikipe ye izahura na JS Kasba Tadla yo iri ku mwanya wa 15 ikurikirana niya nyuma.Yagize ati “Shampiyona ya hano muri Maroc iragana ku musozo kuko dusigaje umukino umwe gusa tuzakina tariki ya 27 Gicurasi uyu mwaka nurangira nzahita ntangira gahunda yo gushaka ibyangombwa kugira ngo ngaruke mu Rwanda”.

Abakinnyi 9 bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza mukuru ni:

Nirisarike Salomon (Tubize, Bubiligi); Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania); Bayisenge Emery (KAC Kenitra, Maroc); Jean Claude Iranzi, Rachid Kalisa na Fitina Ombalenga bakinira ikipe ya MFK Topvar Topoľčany muri Slovakia; Jacques Tuyisenge na Jean Baptiste Mugiraneza bakinira (Gor Mahia, Kenya) na Ernest Sugira wa (Vita Club muri Congo Kinshasa).

Aba bakinnyi uko ari 9 baziyongera ku basanzwe bakina imbere mu gihugu bazabasha gutsinda igeragezwa rya kabiri riteganyijwe tariki 24 Gicurasi kuri Stade Amahoro, ryo rikaba rizitabirwa n’abakinnyi 31.

Abo bakinnyi 31 ni : Rusheshangonga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djihad, Nkizingabo Fiston, Sibomana Patrick, Nshimiyimana Amran, Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Mpozembizi Mohamed, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Usengimana Dany, Niyonzima Ally, Habimana Yussuf, Rucogoza Aimable, Iradukunda Bertrand, Nzabanita David, Kayumba Soter, Bishira Latif, Mubumbyi Barnabe Iradukunda Eric, Niyonkuru Ramadhan na Mugisha Gilbert.

Amavubi azakina umukino wa mbere na Centrafrique tariki 11 Kamena mu rwego rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cya 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo