Bayisenge Emery agiye kongera guhurira na McKinstry mu ikipe imwe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.01.2019 saa 06:54

Bayisenge Emery uheruka gusezererwa mu ikipe ya USM Alger yo muri Algeria, agiye kwerekeza mu ikipe itozwa na Johnattan McKins

Myugariro w’Umunyarwanda Bayisenge Emery wari umaze umwaka adakina, agiye kwerekeza mu gihugu cya Bangladesh mu ikipe itozwa n’uwahoze amutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Iyi kipe agiye kwerekezamo yitwa SAIF Sporting Club ikina mu cyiciro cya mbere, ni ikipe nshya kuko imaze imyaka ibiri gusa ishinzwe, aho yashinzwe mu kwezi kwa 08/2016.

Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi ni we wafashije Bayisenge Emery kubon ikipe nyuma yo kumara umwaka atandukanye n’ikipe ya USM Alger, aho umutoza wayo Thierry Froger atigeze amushima. , gusa byari byavuzwe ko uyu mukinnyi yaba agiye gusinya mu ikipe ya APR FC.

Tanga igitekerezo