Bamwe mu bakinnyi bazagurwa muri iyi minsi ntibatazahita bemererwa gukina-Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.01.2018 saa 12:26

Harabura amasaha macye ngo isoko ry’igura n’igurishwa rito mu mupira w’amaguru mu Rwanda rifungurwe ku mugaragaro maze amakipe abe yakwiyubaka yongeramo amaraso mashya kuko Tariki ya 5 Mutarama 2018 nibwo isoko rizaba rifunguye ku Rwanda ku mugaragaro rikaba rizafungwa tariki ya 31 Mutarama 2018.

Gusa aba bakinnyi bazagurwa mu makipe yo mu Rwanda bazategereza imikino yo kwishyura naho abazagurwa baturutse hanze ya shampiyona y’u Rwanda bazahita bakinira amakipe basinyiye.

Migi ashobora guhita akinira APR , Tchabalala wa Rayon Sports agategereza

N’ubwo isoko ritari ryagafunguwe ku mugaragaro amakipe amwe n’amwe yari yatangiye kugenda yiyubaka yongeramo amaraso mashya n’ubwo batarabitangaza ku mugaragaro. Ku ruhande rwa APR FC  bivugwa yamaze kumvikana n’abagabo babiri Iranzi Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports bivugwa ko yamaze gusinyisha umurundi Tchabalala imukuye mu ikipe y’Amagaju FC ndetse ikaba iri mu biganiro n’abandi batandukanye barimo Nshuti Dominique Savio, umunyazambia Kitoshi, umukongomani Dieu Merci, umunyagana witwa David n’abandi.

Kugeza kuri uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yarahagaze bitewe n’ikipe y’igihugu igiye kwitabira imikino ya CHAN, shampiyona ikaba izasubukurwa muri Gashayantare 2017.Ubundi abakinnyi baguzwe muri iri soko akenshi baba baguzwe amakipe agiye mu kiruhuko cy’igice cya mbere cya shampiyona (phase aller) batangira gufasha amakipe yabo mu mikino yo kwishyura.

Kugeza kuri ubu mu Rwanda abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe barimo kwibaza niba abakinnyi barimo gusinyira amakipe yo mu Rwanda cyangwa abazayasinyira muri iri soko bazahita batangira gukinira aya makipe mu kwezi kwa Gashyantare ubwo shampiyona izaba isubukuwe kandi imikino yo kwishyura itaragera.

Shampiyona irabura imikino itanu kugira ngo igice cya mbere gisozwe, ni ukuvuga  iri ku munsi wa 10 mu mikino 30  ikinwa muri shampiyona, bivuze ko ubusanzwe aba bakinnyi bagatangiye gukina ku mukino w’umunsi wa 16 ubwo shampiyona izaba isubukuwe.

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yayasubije abantu ku byo bibazaga aho yavuze ko abakinnyi bazahinduranya amakipe imbere mu gihugu (guhanahana abakinnyi mu gihugu imbere cyangwa kugura umukinnyi umukuye mu ikipe mukina muri shampiyona imwe.) bazategereza imikino yo kwishyura. 

Umuvugizi wa Ferwafa Ruboneza Prosper

Yagize ati : ”Isoko ry’imbere mu gihugu rigomba gutegereza ko imikino ibanza irangira bakazakinira amakipe yabo mu mikino yo kwishyura niko amabwiriza avuga, usinyira ikipe uwo ari we wese amenye ko bizahabwa agaciro mu mikino yo kwishyura.”

Ku bakinnyi bazasinyira amakipe yo mu Rwanda bavuye mu zindi shampiyona Ruboneza Prosper yabisobanuye ko bazahita batangira gukina bategereje ko igice cya mbere cya shampiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda kirangira. Yagize ati: ”Abakinnyi bazasinyira amakipe yo mu Rwanda baturutse hanze(bavuye mu zindi shampiyona) igihe cyose bazaba babonye ibyangombwa bazahita batangira gukinira amakipe yabo, aho shampiyona izaba igeze niho bazakomereza.”

ibi bisobanuye ko Shabani Tchabalala wakiniraga Amagaju FC niba koko yarasinyiye Rayon Sports azatangira gukina mu mikino yo kwishyura kuko Amagaju akina muri shampiyona imwe na Rayon Sports. Ariko abakinnyi nka Migi muri APR FC, Kitoshi, Dieu Merci niba barumvikanye na Rayon Sports ni babona ibyangombwa bazahita batangira gukinira aya makipe  nta zindi nkomyi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo