Bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Rayon barifuzwa na Gor Mahia

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.02.2019 saa 10:03

Ikipe ya Gor Mahia y’i Nairobi muri Kenya iri gukusanya  amafaranga menshi yo guha ikipe ya Rayon Sports kugira ngo iyigurire abasore babiri barimo myugariro Rutanga Eric na rutahizamu wayo uhagaze neza Sarpong Micheal.

Kubera ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri Kenya rigiye gufungura mu kwezi gutaha,Gor Mahia iri kwitegura guha Rayon Sports inzandiko z’uko yifuza aba bakinnyi babiri bayifatiye runini. Amakuru ahari ni uko Gormahia yamaze kwandikira uhagarariye Sarpong  Michael imumenyesha ko bamwifuza,igisigaye ari ukuvugana na Rayon Sports.

Abakinnyi ba Rayon Sports

Muri iyi minsi Rayon Sports yashegeshwe no kurekura abakinnyi bakomeye ubutitsa,bituma itakaza amanota menshi mu ntangiriro z’iyi shampiyona.

Rutanga Eric

Ntabwo bizorohera Gor Mahia kubona aba bakinnyi Rayon Sports igenderaho,kuko nyuma yo kugera ku mwanya wa kabiri,yakaniye ishaka igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka bityo itakwemera kurekura abakinnyi igenderaho shampiyona igeze ahakomeye.

Michael Sarpong

Micheal Sarpong amaze gutsinda ibitego umunani muri shampiyona ndetse amaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga agaragaza.

Tanga igitekerezo