Azam FC itandukanye cyane na APR FC – Mugiraneza Jean Batiste

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.11.2015 saa 00:01

Umukinnyi umaze amezi atatu akinira ikipe ya Azam FC yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi,  aragereranya ikipe ye ya Azam amazemo amezi atatu gusa n’ikipe ya APR FC yakiniye imyaka umunani akayitwaramo ibikombe bitandukanye.

Mugiraneza yasinye muri Azam aguzwe ibihumbi mirongo ine by’amadolari (40.000$) arenga gato miliyoni mirongo itatu mu mafranga y’u Rwanda (30.000.000 Frs) ndetse ahembwa ibihumbi bine by’amadolari muri iyi kipe ye ya Azam buri kwezi.

Migiazam

Migi avuga ko imibereho y’abakinnyi muri Azam itandukanye kure n’iyo muri APR FC.

Migi yagize ati “APR FC ni imwe mu makipe mu Rwanda ahagaze neza mu miyoborere ndetse no gutegura ikipe neza, ariko uyigereranyije na Azam FC biratandukanye cyane, muri Azam umushahara w’ukwezi tuwufata bitarenze tariki 20 z’uko kwezi, muri APR naho bahembera ku gihe nta birarane bagira by’abakinnyi, ariko hari igihe batinda guhemba gato, muri Azam agahimbazamusyi (prime/bonus) bakazana kuri buri mukino abakinnyi bakagenda bagatahanye bitandukanye no muri APR aho umukinnyi ashobora kukabona hagati y’iminsi 2 n’icyumweru cyangwa bikaba byarenza icyo gihe, muri Azam kandi umukino tunganyije nawo bawuduhera agahimbazamusyi, ariko siko bimeze muri APR FC, Azam igira ibibuga by’imyitozo, aho kwitegurira muri Jimu (Gym), Pisine (Piscine), hotel n’ibindi byose mu gihe APR ibyo ntabyo igira ibikodesha rimwe na rimwe.”

Migi avuga ko irindi tandukaniro hagati ya APR na Azam ari uko umukinnyi wese usinye muri Azam ahita agurirwa imodoka yo kugendamo agahabwa n’inzu yo guturamo by’ubuntu, bitandukanye na APR FC.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga Azam yari ku mwanya wa mbere n’amanota 25, ikurikiwe na Yanga Africans ifite amanota 23 muri shampiyona ya Tanzaniya y’umupira w’amaguru.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo