Atletico Madrid yegukanye UEFA Europa League 2018 -Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.05.2018 saa 06:25 |

Ikipe ya Atletico Madrid niyo yegukanye UEFA Europa League y’uyu mwaka kuko itsinze Olympique de Marseille (OM) ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri stade ya Groupama mu mugi wa Lyon mu Bufaransa.

Atletico Madrid yahabwaga amahirwe menshi n’abakunzi ba ruhago ku isi,yerekanye ko ifite ubunararibonye ku mikino ya nyuma y’ibikombe by’I Burayi,kuko yaruhije bigaragara ikipe ya Marseille yari ifite abafana benshi cyane ndetse iyitsinda ibitego 3-0 mu mukino umutoza wayo Diego Simeone atatoje,kubera ibihano yahawe na UEFA.

OM niyo yatangiye iri ku rwego rwo hejuru ndetse mu minota ya mbere y’umukino ibona uburyo bukomeye ubwo rutahizamu wayo Valere Germain yahabwaga umupira mwiza na Dimitri Payet akawutera mu kirere.

Atletico Madrid yaje ishaka kwihimura kuri Marseille nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Real Madrid ubugira kabiri,yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku gitego cyatsinzwe na Antoine Griezmann nyuma y’ikosa ry’umunyezamu Mandanda wahaye umupira nabi Anguisa ntiyabasha kuwufata wifatirwa n’abakinnyi ba Atletico.

Ibintu byaje kuba bibi ku ikipe ya Marseille,ubwo ku munota wa 32 Kapiteni wayo wayifashije kugera kuri uyu mukino Dimitri Payet yavunikaga agasimburwa na Lopez utagize byinshi ahindura mu mukino kugeza igice cya mbere kirangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Atletico yaje yakaniye bituma ku munota wa 49 Antoine Griezmann ashyiramo igitego cya kabiri cyaciye integer cyane OM yashakaga kwishyura icyo yari yinjijwe mu gice cya mbere.

Marseille yakomeje kurushwa bikomeye biza gutuma itsindwa igitego cya 3 cyatsinzwe na Gabi ku munota wa 89 w’umukino ndetse birangira Atletico Madrid itwaye igikombe cya Europa League uyu mwaka kibaye icya 3 mu mateka yayo.

Antoine Griezmann na Fernando Torres babonye amahirwe yo gusezera abafana ba Atletico Madrid cyane ko bivugwa ko bagiye kwerekeza mu yandi makipe aho Griezmann bivugwa ko ashobora kwerekeza muri FC Barcelona.

Ikipe ya Atletico yageze ku mukino wa nyuma isezereye Arsenal muri 1/2 ku bitego 2-1 mu mikino yombi, mu gihe Marseille yasezereye Redbull Sarzburg ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

MARSEILLE XI: Mandanda, Sarr, Rami, Gustavo, Amavi, Zambo, Sanson, Thauvin, Payet (Lopez 32), Ocampos (N’Jie 55), Germain (Mitroglou 74).

ATLETICO MADRID XI: Oblak, Vrsaljko (Juanfran 46), Gimenez, Godin, Lucas, Correa (Thomas 88), Gabi, Saul, Koke, Griezmann (Torres 90), Costa.

Amafoto :

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App