AS Roma FC yatoye Rayon Sports nk’ikipe y’umunsi kuri Twitter yayo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.06.2019 saa 10:28

Ikipe ya AS Roma y’ubukombe mu butaliyami no ku mugabane w’ i Burayi yaraye itoye Rayon Sports nk’ikipe y’umunsi ku rubuga rwayo rwa Twitter irangije ivuga ibigwi byayo mu myaka imaze ishinzwe.

AS Roma FC ikunda cyane amakipe yo muri Afurika nyuma yo gutangaza ko yafanaga Nigeria mu gikombe cy’isi,yongeye gutangaza ko yatoye Rayon Sports nk’ikipe yayo y’umunsi kuri Twitter aho yagaragaje ikirango cyayo ndetse ibwira abakunzi bayo bose ku isi ibigwi by’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Rayon Sports niyo kipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda kandi b’ingeri zose

AS Roma yabwiye abakunzi bayo iti “Ikipe ya AS Roma y’umunsi kuri Twitter ni Rayon Sports.Gikundiro ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.Yataye ibikombe 9 bya shampiyona n’ibikombe by’igihugu 9.Iyi kipe iherutse gutwara shampiyona yashinzwe mu mwaka wa 1968.”

Urubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports n’urw’abafana bayo Gikundiro Forever,rwashimiye AS Roma kuba yabazirikanye ndetse bifuza ubufatanye bw’abafana.

Tanga igitekerezo